Mukakamanzi Anathalie ni umubyeyi w’abana batanu, ufite ubuhamya bukomeye bw’uko yakize kanseri y’inkondo y’umura. Akimara kumenya ko arwaye iyi kanseri yumvise ubuzima burangiye, ndetse ahangayikishwa no kuba abana be bagiye kuba imfubyi kuko n’umugabo we yapfuye.
Uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Rwamagana, avuga ko mu 2025 yagize ikibazo cyo kuribwa mu nda cyane ndetse no kuva. Yaje kujya kwa muganga, bamusuzumye basanga ari kanseri y’inkondo y’umura.
Aganira na IGIHE, Mukakamanzi yavuze ko ashingiye k’uko yiyumvaga yabanje kubisuzugura yumva ari ibintu bizikiza.
Ati “Numvaga nkomeye kuko nakoraga imirimo bisanzwe uretse icyo kibazo nagendanaga kuko nanagiye kwa muganga numva barampa imiti isanzwe nkataha.”
Yagaragaje ko umunsi bamubwira ko yasanzwemo kanseri y’inkondo y’umura yumvise ubuzima burangiye, yibaza ukuntu agiye gusiga abana be batanu batagira kirera.
Ati “Bakibimbwira sinabyakiriye numvise nihebye nti ndapfuye birarangiye. Naraje mbwira abana nti bansanzemo kanseri birarangiye. Numvaga ngiye kubasiga ariko bakunda gusenga barambwiraga ngo nzakira nkavuga nti ni ukwiha icyizere buriya ngo bankomeze.”
Yagaragaje ko yivurije mu Bitaro bya Butaro n’ibya Gisirikare i Kanombe, kuko kanseri ye yari itarakura cyane ngo igere kure baramubaga bayikuramo.
Yavuze ko batigeze bayishyiririza kuko yari ikiri nto ahubwo baramubaze aho yari ifite ikibazo bahakuramo.
Ati “Barambwiye ngo barabona byoroshye kuyivura kuko yari itarakwira ahandi mu nda. Bamaze kumbaga bampa indi miti ntahana yo kuvura aho babaze, ariko nkajya ngaruka na nyuma gusa ntibyamaze n’ukwezi kuko baransuzumaga bagasanga nta kibazo ku buryo nta yindi miti banyongeye kugeza n’ubu.”
Yavuze ko ubu nta miti yindi agifata ndetse yakomeje imirimo ye ya buri munsi, icyakora akaba asubira kwa muganga nyuma y’igihe runaka ngo bamusuzume barebe uko ameze.
Mukakamanzi yagiriye inama bagenzi be yo kwisuzumisha kare badategereje kugira ibimenyetso kuko uko bitinda ari ko amahirwe yo kuyikira aba make.
Ati “Icyo nasaba abandi ni ukujya bisuzumisha badategereje ko hagira ikibazo cyangwa se mu gihe waba uribwa mu nda ukabyihutira kuko nka njye harandyaga hakongera hagakira. N’imihango idashira na yo uyifite namugira inama yo kwihutira kwa muganga. Njye nagiye kwa muganga hashize amezi atatu mfite ibyo bibazo ariko natanga inama y’uko nta wategereza icyo gihe cyose.”
Kanseri y’inkondo y’umura ni yo ya kabiri yugarije abagore mu Rwanda, kuko mu barwayi bashya 5.635 basanzwemo kanseri muri rusange mu 2023, abagera kuri 664 basanzwemo iy’inkondo y’umura. Iyiganje ni iy’ibere yasanzwe mu bagore bashya 719 uwo mwaka.
Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko virusi itera kanseri y’inkondo y’umura ishobora kumara mu mubiri imyaka irenga 10 uyifite atarabona ibimenyetso byayo ari yo mpamvu abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 bagomba kuyisuzumisha.
Kugeza ubu ibitaro bitandukanye mu gihugu birimo ibya Butaro, ibya CHUK, CHUB, ibya Gisirikare by’u Rwanda n’Ibyitiriwe Umwami Faisal ni byo bitanga ubuvuzi bwa kanseri, ndetse ubwinshi muri bwo butangirwa kuri mituweli kandi intego ni uko kanseri y’inkondo y’umura izaba yarandutse mu Rwanda mu 2027.
Mukakamanzi Anathalie yavuze ko yakize kanseri y’inkondo y’umura mu 2025
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *