Ubushakashatsi bwemeje ko Paracetamol itagira ingaruka ku mugore utwite
Yanditswe: Saturday 17, Jan 2026
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse gutungura abantu avuga ko imiti izwi nka Paracetamol n’indi yitwa Tylenol ifite uruhare mu gutera Autisme, indwara yo mu mutwe ituma umuntu ahora atari hamwe mu mitererereze n’ibibazo by’imikurire mu bana.
Ibi byatumye abashakashatsi bongera gukora ubushakashatsi kuri iyi miti ngo barebe ko koko ibyo ishinjijwa niba ari byo.
Ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rwa The Lancet, bugaragaza ko ababyeyi bakwiye kwicara bagatuza kuko iyi miti ntacyo itwara umubyeyi utwite cyangwa umwana nk’uko Asma Khalil, wari uyoboye ubu bushakashatsi yabivuze.
Ati “Twakoze ubushakashatsi tubura aho byaba bihuriye, nta kimenyetso cyerekana ko Paracetamol yongera ibyago byo kugira autism.”
Yakomeje avuga ko ahubwo Paracetamol ari inziza ku mugore utwite igihe yayifashe uko yabyandikiwe na muganga.
Ni ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe amakuru yavuye mu bundi bugera kuri 43 bwakozwe ku miti ya Paracetamol, gukurikirana abana bavukana umwe afite ikibazo cya autisme no gukurikirana umubyeyi utwite ufata iyi miti.
Paracetamol ni imiti ikunze guhabwa abagore batwite mu gihe bafite ibibazo bitandukanye nk’umuriro cyangwa ubundi bubabare ubwo ari bwose mu mubiri.
Abahanga bagaragaza ko ahubwo umubyeyi wanga gufata Paracetamol igihe afite ibyo bibazo aba ari gushyira ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite mu byago.
Ikibazo cy’iyi miti cyari cyagaragajwe n’umwe mu baganga bakomeye bigisha muri Kaminuza ya Harvard, Dr Andrew Baccarelli, ko yaba iri mu bikomeje kongera ibyago byo kurwara autisme mu bana.
Nyuma abaganga batangiye gukangurirwa kutihutira guha abagore batwite Paracetamol, gusa bagorwa no kubona iyisimbura kuko ari yo izwi cyane mu kuvura ububabare n’umuriro ku bagore batwite.
Abandi baganga bagaragaje ko bishimiye ubu bushakashatsi bushya kuko ababyeyi benshi bari basigaye bagira impungenge igihe bahawe imiti ya Paracetamol.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *