Umugore watwitiye hanze ya nyababyeyi yabyaye umwana muzima, bitangaza benshi
Yanditswe: Tuesday 30, Dec 2025
Suze Lopez ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abyaye umwana w’umuhungu mu buryo na we atasobanura, kuko uburyo yamutwisemo budasanzwe.
Uyu mwana yise Ryu yakuriye hanze ya nyababyeyi mu kimeze nk’agafuka kiba kirimo amatembabuzi (ovarian cyst), gifashe ku gice gikora intanga ngore (ovary). Iki gice cyanganaga n’umupira wa basketball.
Lopez yabyariye mu Bitaro bya Cedars-Sinai by’i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko Associated Press yabitangaje.
Ni ibintu bibaho gake cyane ko umwana yakura muri ubu buryo ndetse biba biteye impungenge kuko amahirwe yo kubaho k’umwana aba ari make cyane.
Lopez yabyajwe na Dr. John Ozimek. Uyu muganga yavuze ko mu bantu ibihumbi 30 batwite, inshuro imwe ni yo ibaho ko umwana akurira hanze ya nyababyeyi.
Yavuze ko kugira ngo umwana akure agere n’aho avuka muri ubu buryo bigoye cyane kuko bibahaho inshuro imwe mu mbyaro miliyoni.
Ati “Ibi biragoye kubyumva.”
Lopez ni umuforomo w’imyaka 41 utuye i Bakersfield muri California. Ntiyari azi ko atwite umwana we wa kabiri kugeza iminsi mike mbere y’uko avuka.
Igihe inda ye yari itangiye gukura mu ntangiriro z’uyu mwaka, yatekerezaga ko ari ya ‘ovarian cyst’ yari ikomeje gukura.
Mu gutwita kwe ntiyigeze agaragaza ibimenyetso na bimwe bigaragaza umubyeyi utwite.
Ku bijyanye no kubura imihango ntabwo yabyitayeho kuko n’ubundi hari ubwo amara n’umwaka atarayijyamo na rimwe.
Uko iminsi yasimburanaga ibintu byakomezaga kumugora, bigera aho yumva ko ari cyo gihe ngo iyi ‘ovarian cyst’ yari imaze kugira ibilo nka 10 ivanweho.
Yagiye kunyura muri CT Scan ariko kuko umugore abanza gupimwa ngo harebwe ko atwite mu kwirinda ingaruka imirasire y’iyi mashini yagira ku mwana, asanga aratwite, inkuru ayisangiza umugabo we Andrew Lopez.
Nyuma yagiye kuri Cedars-Sinai, basanga afite umuvuduko w’amaraso, icyo kibazo bacyitaho, nyuma bamupimye basanga nyababyeyi ye nta kintu kirimo baratungurwa cyane, basanga umwana wari hafi kuvuka yibereye hanze ya nyababyeyi hafi y’umwijima.
Dr.Ozimek ati “Ntabwo yakuriye mu rundi rugingo. Byasaga nk’aho yakuriye hafi ya ‘pelvis’ (igice cyo hasi kiri hagati y’amaguru n’inda). Byari biteye inkeke ariko bishobora kwitabwaho.”
Uburyo Ryu yatwiswemo, byashoboraga gutuma umubyeyi we ava cyane mu gihe atitaweho.
Mu 2023 abaganga bo muri Ethiopia na bwo babyaje umubyeyi wari ufite iki kibazo, we n’umwana we babaho.
Bagaragaje ko 90% by’abana batwiswe muri ubu buryo bapfa bataravuka. Ndetse n’umwe mu bana batanu bavutse muri ubu buryo aba afite ibibazo, icyakora Lopez n’umwana we w’umuhungu ibi bibazo byose barabisimbutse.
Ryu yavutse ku wa 18 Kanama 2025, afite ibilo 3,6. Lopez yari yatewe ikinya kimusinziriza bamukuramo ya ‘cyst’. Dr Ozimek yavuze ko uyu mubyeyi yabuze hafi amaraso ye yose icyakora abaganga bamwitaho bamwongerera andi amererwa neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *