skol
fortebet

Umwana w’imyaka 17 arakekwaho kwica mubyara we w’imyaka 31 bapfa gucomeka Telephone

Yanditswe: Tuesday 12, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Gihugu cya Kenya mu Ntara ya Nandi haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 17 wahitanye ubuzima bwa Mubyara we w’imyaka 31 ubwo basiganiraga gucomeka Telephone.

Sponsored Ad

Josphat Kibet wo mu Gihugu cya Kenya uheruka kwitaba Imana biravugwa yahitanywe na muubyara we arusha imyaka 14 ubwo baburaniraga gucomeka Telephone buri wese ashaka gucomeka mbere yundi bikarangira mubyara we utarigeze atangazwa amazina afashwe n’umujinya akamwica.

Nkuko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki Gihugu byabiangaje byavuze ko ukekwaho icyaha yatangiye gukorwaho iperereza ndetse akaba arimo no gushakishwa kuko kuva icyo gihe yahise ahunga hakaba ntawuzi aho aherereye..

Umwe mu bashinzwe iperereza mu gace ka Nandi yagize icyo avuga kubyagaragaye mu iperereza rimaze gukorwa aho yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryerekana ko bombi batonganye buri wese ashaka kubanza gucomeka telefone mbere,ari bwo uyu musore yafashe umwambi akawutera nyakwigendera mu gituza iruhande rw’ibumoso ari nabyo byamuviriyemo kwitaba Imana".

Amakuru ahari avuga ko ubwo byabaga Nyakwigendera yahise ajyanwa mu bitaro bya Kapsabet Referral ariko bikaba iby’ubusa kuko yari yakomeretse cyane ndetse arimo no kuva amaraso mu buryo budasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa