skol
fortebet

Urubyiruko rwiganjemo abahanzi kubufatanye na Gashumba Foundation basuye urwibutso rwa Kigali n’Igicumbi cy’Intwari

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urubyiruko rugera kuri 50 rwaturutse mu karere ka Rwamagana ruyobowe n’ubuyobozi bwa karere n’umufatantabikorwa wabo Gashumba Foundation basuye igicumbi cy’intwari giherereye I Remera, baza no kwerekeza ku rwibutso rukuru rwa Kigali ku Gusozi.

Sponsored Ad

Wabaye umwanya wo gusobanurirwa amateka yu Rwanda kuva mbere na nyuma y’ubukoroni , n’iburyo Genocide yateguwe kugera ikozwe.banasobanuriwe aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’inzira y’amateka mabi yaranze igihugu.

Kugicumbi cy’intwari, urwo rubyiruko n’abaruyoboye bakiriwe na Nkusi Deo wifashishije inyigisho asobanurira urwo rubyiruko Genocide yakorewe abatutsi 1994

Babwiwe kandi uburyo abanyarwanda babanaga mu mahoro n’uburyo batatanyijwe n’Abakoroni byatuye igihugu mu rwobo rwa Genocide yakorewe abatutsi. Ariko nanone berekwa amateka yaranze intwari z’u Rwanda ,iibyiciro by’intwari n’imidali y’ishimwe kubabaye intwari .

Nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku mateka yaranze intwari zu Rwanda, urwo rubyiruko nabaje baruyoboye barimo na Gashumba Foundation bashyize indabo ku mibiri y’intwari zishyinguye ku gicumbi cy’intwari.


Nkusi Deo yabashikariza kwimakaza ubutwari mubikorwa byabo byaburi munsi kuko bitagombera imyaka ngo umuntu abone kuba intwari ahubwo ko imyaka yose waba ufite wakora ibikorwa byagitwari nkuko abana b’inyange babikoze 1997 .

Ku gicamunsi nibwo urwo rubyiruko nabaruyoboye berekeje ku rwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, naho bashyira indabo ku mva zishyinguyemo no kunamira inzirakarengane ziharuhukiye .


Urwo rubyiruko rwiyemeje ko rugiye gufatanyiriza mu gukumira uwagerageza kubiba amacakubiri no gufatanyiriza hamwe mukubaka igihugu cyiza uhereye iwabo mu midugudu kugera mugihugu hose.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa