Kumenya ibara ry’imihango yawe cyangwa andi matembabuzi aturuka mu gitsina cyawe bishobora kugufasha kumenya byinshi bijyanye n’imimerere y’ibiri kukubasho mu myanya yawe myibarukiro.
Ni iki ukwiriye kumenya?
Mu gihe cy’imihango, umubiri urekura utuce duto cyane tuvanze n’amaraso bikanyura mu gitsina ndetse bishobora kugira amabara atandukanye bitewe n’igihe cyangwa indi mimerere itandukanye.
NB: Ni ngombwa kumenya ibara ndetse n’impumuro y’imihango yawe kugira ngo bigufashe kumenya byinshi ku mimerere urimo...
1. IBARA RY’UMUKARA CYANGWA IBIHOGO
Imihango ifite ibara ry’ibihogo cyangwa umukara ikunda kuza mu gihe cyo gutangira imihango cyangwa mu gihe uri kuyivamo. Ibi biterwa n’uko haba hari amaraso n’utundi duce byivanze hanyuma bigasa no kuvura kw’amaraso ndetse bikanatinda mu mubiri mbere yo gusohoka.
Icyo ukwiriye kuzirikana ni uko rimwe na rimwe ushobora:
kugira umuriro
kubabara mu gihe wihagarika
kugira impumuro mbi mu gitsina
kugira uburibwe cyangwa kubyimba ku gitsina
2. IBARA RY’UMUTUKU WIJIMYE
Kimwe n’imihango y’ibara ry’ibihogo cyangwa umukara, imihango ifite ibara ry’umutuku wijimye nayo uzayibona mu ntangiro cyangwa uri kuyivamo. Akenshi bigaterwa n’uko amaraso yabanje gutindamo gake hanyuma agasohoa haburaga gato ngo ahinduke ibihogo cyangwa umukara...
ICYITONDERWA:
Mu gihe uzabona udutonyanga tw’amaraso y’umutuku wijimye. Icyo gihe ushobora kuzaba warasamye, urusoro rurimo gushaka aho ruzakurira (implantation). Nibyiza ko wagana muganga akagufasha kumenya impamvu nyanyo...
Nanone ukimara kubyara ushobora kuzamara igihe runaka ubona amaraso y’umutuku wijimye (lochia). Gusa si ku bagore bose!
3. IBARA RY’UMUTUKU WERURUTSE
Imihango ifite ibara ry’umutuku werurutse, akenshi igaragara ko ufite ubuzima bwiza mu myanya yawe myibarukiro.
ICYITONDERWA: Rimwe na rimwe ushobora kubona amaraso afite iri bara kandi utari mu mihango bitewe n’impamvu zitandukanye kandi udasobanuiwe... Urugero:
Mu gihe urwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Mu gihe urwaye kanseri y’inkondo y’umura (ubizi cyangwa utabizi)
Mu gihe urwaye ibibyimba byo mu nda ibyara (fibroids)
Ni ngombwa ko uhita ujya kwa muganga mu gihe udasobanukiwe ibiri kukubaho!
4. IBARA RY’IROZA
Imihango ifite ibara ry’iroza, akenshi igaragara bitewe n’impamvu zitandukanye. Urugero:
Mu gihe ukoresha uburyo bwo kuboneza, kuko akenshi bugabanya umusemburo wa estrogen (umusemburo utuma umuntu asama)
Mu gihe wakomeretse mu gitsina (mu gihe cy’imibonano mpuzabistsina) bigatuma habaho kwivanga kw’amaraso y’imihango n’uruzi rwavuye mu gikomeren mu gihe urwaye indwara yo kubura amaraso (anemia)
Mu gihe imirire yawe idahagaze neza (unhealthful diet)
NB: Mu gihe bikubayeho utwite ndetse hakiyongeraho kubabara ku kiziba cy’inda, hita ujya kwa muganga kuko akenshi bishoboa ko ari inda ishaka kuvamo...
5. IBARA RYA ORANJE
Imihango ifite ibara rya oranje, ntikunze kubaho. Mu gihe rero ubonye imihango ifite ibara rya oranje cyangwa ryenda guhinduka icyatsi (cyerurutse) uzahite umenya ko ari ikimenyetso simusiga kikwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse akenshi bishobora kugendana no...
Kubabara mu gitsina (cyane cyane mu gihe wihagarika)
Kumva utameze neza mu kiziba cy’inda
Impumuro mbi mu gitsina
NB: Nubwo igihe cyose bidashobora kuba atari indwara yabiteye, ariko inama twakugira nuko igihe cyose uzabona imihango cyangwa uruzi ruturuka mu gitsina rufite ibara rya Oranje, uzahite ujya kwa muganga...
6. IBARA RY’IKIGINA
Imihango ifite ibara ry’ikigina nayo ntikunze kubaho. Kimwe n’imihango ifite ibara rya oranje cyangwa ryenda guhinduka icyatsi (cyerurutse) nabwo uzahite umenya ko ari ikimenyetso simusiga kikwereka ko urwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Nabwo uzite utekereza guhita ujya kwa muganga.
Ni ryari wajya kwa muganga?
Nibyiza ko wagisha inama muganga wawe igihe cyose ubonye kimwe mu byo twavuze ukumva udasobanukiwe impamvu biri kukubaho. Dore bimwe mu byo twakwibutsa:
Kubona imihango irengeje ibyumweru bibiri
Kubona imihango kandi waracuze
Kubona imihango inshuro 3 cyangwa zirenga mu kwezi kumwe
Kugira impumuro mbi mu gitsina
Kugira imihango ifite ibara ry’ikigina cyangwa oranje
Kubabara mu gitsina cyangwa mu bice bikigize





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *