skol
fortebet

Burya ngo igihe umuntu yatereye ubusugi cyangwa ubumanzi bigira ingaruka ku mibereho ye no ku gusaza kwe - UBUSHAKASHATSI

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Friday 05, Jun 2026

Burya ngo igihe umuntu yatereye ubusugi cyangwa ubumanzi bigira ingaruka ku mibereho ye no ku gusaza kwe - UBUSHAKASHATSI

Sponsored Ad

skol

Abahanga bo muri Kaminuza ya Shandong yo mu Bushinwa bakoze ubushakashatsi bwerekana ko imyaka umuntu atangiriraho gukora imibonano mpuzabitsina ishobora kugira aho ihurira n’imiterere y’ubuzima bwe uko agenda akura ndetse n’uburyo ashobora gusaza mu myaka iri imbere.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Healthcare and Rehabilitation ku wa 19 Gicurasi 2026, bwerekanye ko abantu bakoze imibonano mpuzabitsina bakiri bato bashobora kuba bafite ibyago byinshi byo kugaragaza ibimenyetso bifitanye isano no gusaza nabi. Muri ibyo harimo kugira intege nke z’umubiri, kugabanuka kw’ibipimo byerekana ubuzima bwiza n’uburambe bwo kubaho, ndetse no kumva cyangwa gusuzuma ko ubuzima bwabo butameze neza.

Icyakora, abashakashatsi basobanura ko ibyo bitagomba gusobanurwa nk’aho imyaka umuntu yatakarijeho ubusugi cyangwa ubumanzi ari yo yonyine igena uko azabaho cyangwa uko azasaza. Ahubwo bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’ibindi bintu byinshi birimo ubuzima bwo mu mutwe, imyitwarire ishobora gushyira umuntu mu kaga, indwara zidakira ndetse n’imibereho rusange y’umuntu.

Mu gukora iri sesengura, abashakashatsi bifashishije uburyo bwa siyansi buzwi nka Mendelian randomization, bukoresha amakuru akomoka ku turemangingo ndangasano (genes) kugira ngo harebwe niba hari isano hagati y’ikintu runaka n’ingaruka zacyo ku buzima.

Ibyo basanze byerekanye ko gutangira gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare bifitanye isano n’ibipimo bishobora kugaragaza gusaza kutagenda neza.

Mu mpamvu zagaragaye zishobora kugira uruhare muri iyo sano harimo intege nke z’umubiri, ibibazo by’ihungabana n’umuhangayiko, indwara zidakira zifata ibihaha, ndetse n’imyitwarire yo gufata ibyemezo byihuse cyangwa gukora ibintu utabanje kubitekerezaho bihagije.

Umwe mu bagize itsinda ryakoze ubu bushakashatsi yavuze ko igihe umuntu atangiriye gukora imibonano mpuzabitsina gishobora kugira uruhare ku buryo azasaza binyuze mu bintu bitandukanye, birimo imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imiterere y’ubuzima bwe.

Nubwo bimeze bityo, yibukije ko bidakwiye gufatwa nk’itegeko ridahinduka rivuga ko igikorwa kimwe cyabaye mu buzima bw’umuntu ari cyo cyonyine cyagena ahazaza he.

Abashakashatsi basanga ibyavuye muri ubu bushakashatsi bikwiye gutuma habaho imbaraga nyinshi mu kurengera ubuzima bw’urubyiruko, cyane cyane binyuze mu gutanga inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, gufasha urubyiruko mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kururinda imyitwarire ishobora kurugiraho ingaruka mbi mu gihe kirekire.

Muri make, ubu bushakashatsi ntibuvuga ko gutakaza ubusugi cyangwa ubumanzi ku myaka runaka bihita bigena ejo hazaza h’umuntu. Ahubwo bugaragaza ko imibereho umuntu agira akiri muto, amahitamo afata, ibibazo anyuramo n’ubufasha ahabwa bishobora kugira uruhare rukomeye ku buzima bwe bw’igihe kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa