skol

Amarangamutima ya Muhire Jean Claude ugiye kubana na Ingabire wamuhaye impyiko

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 October 2021

Umugabo witwa Muhire Jean Claude,ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ashyingiranwe n’umukunzi we, Ingabire Marie Reine,wamuhaye impyiko ubwo ize zari zangiritse.


Nyuma yo kuva kwivuriza mu Misiri, bahise bafata icyemezo cyo kubana akaramata aho bamaze gusezerana imbere y’amategeko, ni mu gihe no gusaba no gukwa byarangiye.

Mu kiganiro aba bombi bagiranye na ISIMBI dukesha iyi nkuru, Muhire yavuze ko atabona uko agaragaza amarangamutima ye ariko ko ntako bisa kubana n’umuntu uzi ibibazo byawe.

Ati "Biranejeje, amarangamutima y’abagabo ntabwo agaragara mu buryo bworoshye ariko ni ibintu by’agaciro, kubana n’umuntu uzi ibibazo byawe, kandi byongeye ubuzima bugoye, by’umwihariko umuntu waguhaye ubuzima, iyi tariki umwaka ushize ubuzima bwari bumeze nabi, ariko kuba nyuma y’umwaka umuntu akomeye, kubana na we ni urugendo ruhatse byinshi byiza kandi ni ukubana n’umugore w’umugisha."

Marie Reine ashimira Imana yabanyujije muri ibi bihe bigoye kuko iyo biza nyuma ngo hari ubwishingizi yari kuba adafite, ariko byamweretse ko nta kibazo batakemura.

Ati "Biragoye ariko icyo mpa agaciro, umuntu tuziranye, umuntu dukorana ubuzima ubwo ari bwo bwose kandi mpita ntekereza iyo ibi biza nyuma hari ubwishingizi muri njye nari kuba ntafite, bwo kuba wenda hari ukundi byari kwitwa ariko niba byaraje mbere nkavuga nti iki kigeragezo kije nkagitambuka ndavuga nti wenda no mu rugo hari ubwishingizi bimpa ko no mu rugo bizagenda neza n’ibibazo tuzahura nabyo tukabikemura."

Ubukwe bwa Muhire buteganyijwe tariki ya 30 Ukwakira 2021, ni nyuma y’uko tariki ya 12 Kanama 2021 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.

Nyuma y’amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.

Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko(umukunzi we Marie Reine) ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n’u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo murimo As-Salaam International Hospital, yari kumwe n’umukunzi we, Ingabire Marie Reine wamwemereye impyiko.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wa Perezida Museveni yerekanye mu muryango umusore bagiye...

Mu mpera z’icyumweru gishize, umukobwa wa Perezida Museveni, Dr Angela...
26 October 2021 0

Ubuyapani: Igikomangoma Mako cyasize byose gishakana n’umusore wo muri...

Igikomangoma Mako cy’Ubuyapani cyashyingiwe n’umukunzi wacyo Kei Komuro -...
26 October 2021 0

Uwayezu F.Regis wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yambitse impeta...

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira...
21 October 2021 0

Umukobwa wa Bill Gates yashyingiranwe n’umusore w’umunyafurika witabiriye...

Umukobwa w’imfura wa Bill Gates na Melinda Gates Jennifer yashakanye...
21 October 2021 0

Georgina Rodriguez yabuze icyo avuga kubera impano yahawe n’umukunzi we...

Georgina Rodriguez yemeye ko ’yabuze icyo avuga’ kubera impano y’imikufi ya...
15 October 2021 0

The Ben na Pamella basohokanye mu birwa bya Maldives

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bagiye mu biruhuko mu birwa...
15 October 2021 0