skol

Baciye ibintu kubera kwemeza ko batera akabariro rimwe mu mwaka nabwo kuri Valentine’s Day [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Feb 2021

Umukobwa witwa Maria Simpson w’imyaka 25 ukomoka ahitwa Birmingham mu Bwongereza n’mukunzi we James Phillips nawe w’imyaka 25 ukora mu bijyanye na IT bemeje ko bishyiriyeho intego yo gutera akabariro rimwe mu mwaka kuri Valentine’s Day.

Aba bombi bavuze ko mu myaka 3 bamaze bakundana bamaze gutera akabariro inshuro 3 gusa zose ngo byabaye kuri uyu munsi w’abakundanye uzwi nka Valentine’s Day.

Aganira na Fabulous, Maria yagize ati “Ndabizi ko bamwe barabyumva nk’ubusazi ariko gutera akabariro kwacu kuri Valentine’s Day nibyo bituma twiyumvanamo ndetse buri wese agahora akeneye undi.

Ntekereza ko ari byiza.Byerekana ko dufitanye umubano ukomeye kuko urukundo rwacu rudashingiye ku gutera akabariro gusa.

Gutera akabariro kuwa 14 Gashyantare,bituma James ansarira ndetse tukerekana ko buri umwe yaremewe undi.

Birasa nk’ibishaje ariko njye na James dufite ibyo dushyira imbere bitandukanye.Kugeza ubwo tuzashyingiranwa,umunsi wa Valentine’s Day niwo nzajya mperaho impano yo gutera akabariro James.”

Aba bombi batangiye gukundana muri 2019 ariko ngo ntabwo bameze nk’abandi bakundana batera akabariro buri gihe.

Ikinyamakuru The Guardian giherutse gutangaza ko 40% by’abantu bafite imyaka hagati ya 18-24 batarakora imibonano mpuzabitsina mu gihe abagera kuri 6% batera akabariro nibura inshuro itarenze imwe mu mwaka.

Kuba James ahora ajya hirya no hino agiye mu kazi,bituma atabona umwanya uhagije wo gutera akabariro n’uyu mukunzi we.

Maria yavuze ko abantu badakwiriye gutekereza ko kuba we n’umukunzi we batera akabariro rimwe mu mwaka badakundana cyane kuko ngo buri wese agira amahame agenderaho ndetse yagiriye inama abantu yo kubanza kumenyana aho kwirukira mu buriri.

James nawe yavuze ko amasezerano yagiranye na Maria yo gutera akabariro kuri Valentine’s Day gusa ari meza ndetse ko bagihura yabonye uyu mukunzi we ariwe ukwiriye cyane ko bose bari bamaze gutandukana n’abo bakundanaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa