Byatangiriye ku ifoto !!!!Umunyamerikakazi yashyingiranwe n’Umu Maasai arusha imyaka 30 [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 07, Oct 2022
Deborah Babu w’imyaka 60, ntabwo yashakishaga urukundo ubwo yahuraga bwa mbere n’umugabo we, Saitoty Babu w’imyaka 30.
Aba bombi bahuye ubwo uyu mugore yari mu bukerarugendo muri Tanzaniya n’umukobwa we witwa Royce. Nyuma y’imyaka itanu, urukundo rwabo rwarakuze none babanye.
Uyu mugore yakoze urugendo rw’ibirometero 15,000 kugira ngo abane n’umukunzi we wo mu muryango w’aba Masai muri Tanzaniya, kandi ikinyuranyo cy’imyaka 30 barutana ngo ntikibabangamiye.
Deborah Babu yavuze ko (…)
Deborah Babu w’imyaka 60, ntabwo yashakishaga urukundo ubwo yahuraga bwa mbere n’umugabo we, Saitoty Babu w’imyaka 30.
Aba bombi bahuye ubwo uyu mugore yari mu bukerarugendo muri Tanzaniya n’umukobwa we witwa Royce. Nyuma y’imyaka itanu, urukundo rwabo rwarakuze none babanye.
Uyu mugore yakoze urugendo rw’ibirometero 15,000 kugira ngo abane n’umukunzi we wo mu muryango w’aba Masai muri Tanzaniya, kandi ikinyuranyo cy’imyaka 30 barutana ngo ntikibabangamiye.
Deborah Babu yavuze ko yishimye cyane kuruta ikindi gihe cyose nyuma yo guhura n’umuryango w’aba Maasai w’umugabo we Saitoty Babu.
Bombi bahuye mu Kwakira 2017,batangira gukundana gake gake.
Madamu Babu yiyemereye ko hari igihe yatinyaga ko ikinyuranyo cy’imyaka ari ikibazo, ariko nyuma Saitoty amusaba ko babana.
Nyuma y’imyaka itanu,aba bombi barashyingiranwe kandi batuye muri Tanzaniya, mu bilometero ibihumbi uvuye iwabo wa Deborah, Sacramento, muri California, muri Amerika.
Aba bombi bahuye ubwo Deborah n’umukobwa we bagendagendaga ku mucanga wa Zanzibar, muri Tanazania.
Aba banyamerikakazi bahuye n’abagabo babiri b’aba Maasai, umwe muri bo yari Saitoty, ababaza niba bashaka ko babakorera urwibutso.
Nubwo Deborah yanze icyifuzo cye, yabajije niba ashobora kwifotoza hamwe n’abo.
Bwana Saitoty yahise asaba Deborah kuzamwoherereza ayo mafoto, maze aba bombi bakomeza kuvugana nyuma yo kumuha nimero ye.
Byahise biba intangiriro y’urukundo rukomeye - kuko baje guhurira ku mucanga ku mugoroba ukurikira baratemberana.
Madamu Babu ntiyabonaga ko umubano wabo wakomeza kubera imyaka yabo inyuranye, ariko Saitoty yakomeje kumwitaho no kumutereta.
Deborah yagize ati: “Yarababaye cyane igihe dusubira muri Californiya nyuma y’ibyumweru bibiri.
Nta faranga twari dufite, ariko nabajije niba dushobora kwifata ifoto kuko ntari narigeze mbona aba Maasai mbere.
Urebye iyo foto, bisa nkaho twari dusanzwe dukundana.
Saitoty yansabye kumwoherereza iyo foto kandi twakomeje kuvugana amaze kubona nimero yanjye, maze bukeye bwaho aza gutemberana nannjye hamwe n’umukobwa wanjye.
Twaganiriye amasaha menshi dusanga dufite byinshi duhuriyeho, nko gutera urwenya."
Bakomeje kuganira maze Saitoty akajya ahamagara Deborah buri munsi kugirango amenye neza ko ameze neza,ndetse nyuma amubwira ko ashaka kumurongora.
Yabwiye abana be uko ibintu byagenze nabo bamusaba gusubira muri Tanzania kureba umukunzi we niba amwiyumvamo, maze yongera guhura na Saitoty mu mpera z’Ukuboza 2017.
Deborah yemeye gushyingiranwa na Saitoty ubwo yateraga ivi rimwe, kandi bahise babana.
Aba bashakanye bakoze ubukwe gakondo bw’aba Maasai muri Kamena 2018,hanyuma hakurikiraho gushyingirwa byemewe n’amategeko muri Nyakanga 2022.
Baracyizera ko bazakora ibirori binini by’aba Maasai, bizahuza imiryango myinshi yabo.
Ubu Deborah akoresha izina rya Maasai Nashipai kandi abana na Saitoty n’umuryango we i Ubena, muri Tanzaniya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *