skol
Fortebet

Byiringiro Lague yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 September 2021

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Kelia. Bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane w’iki cyumweru.

Byiringiro Lague amaze igihe akundana na Uwase Kelia.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi ukina asatira izamu, yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Kuri ‘status’ ya Instagram ye, yahashyize ifoto y’ibiganza byabo byombi bifatanye nyuma yo kwambika Uwase Kelia impeta, ayikurikiza amagambo agira ati “isezerano ni ubu n’iteka ryose.”

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021 mu gihe ubukwe buzaba mu mezi ari imbere.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umubyeyi w’umuhanzi Meddy yahitanwe n’uburwayi

Umubyeyi w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy],Cyabukombe Alphonsine,...
14 August 2022 1

IFOTO Y’UMUNSI: Umukobwa wa Perezida Tshisekedi yashimiye se wamufashije...

Umukobwa wa Perezida Tshisekedi witwa Fanny Tshisekedi,yashimiye se wakoze...
14 August 2022 0

Umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Nkurunziza yakoze ubukwe bwitabiriwe...

Umuhungu wa nyakwigendera Petero Nkurunziza wayoboye u Burundi,witwa Kevin...
14 August 2022 0

Umukobwa wa Perezida Tshisekedi yarushinze [AMAFOTO]

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi yashyingiye umwe mu bakobwa be akaba ari...
13 August 2022 0

Dore ibintu by’ingenzi wakora mu guhangana n’akababaro gakabije

Agahinda kenshi gaturuka mu kubura uwawe wakundaga cyane (apfuye), kugira...
10 August 2022 0

Grand P warikoroje kubera gutereta umukobwa munini bidasanzwe aravugwaho...

Umuhanzi ukomoka muri Guinea ufite ubumuga bw’imikurire, Moussa Sandiana...
9 August 2022 0