skol

Chamberlain ukinira Liverpool yatereye ivi umuririmbyi mu buryo bwihariye [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 June 2022

Umuririmbyi ukomeye wo mu itsinda rya Little Mix rikomeye mu Bwongereza witwa Perrie Edwards yemeje ko yemeye ko azabana akaramata na Alex Oxlade-Chamberlain nyuma yo kumuterera ivi akamwambikira impeta ku mucanga.

Kuri uyu wa gatandatu,nibwo uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yagiye kuri Instagram kugira ngo abwire aya makuru meza abakunzi be anabasangiza amafoto y’umukunzi we ari kumuterera ivi.

Perrie yanditse kuri ayo mafoto ati: "Ijoro ryakeye urukundo rw’ubuzima bwanjye rwateye ivi ndavuga… Yego!"

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Alex, w’imyaka 28, yahisemo gutera ivi izuba rirenze ku nyanja, hanyuma gafotozi afata amafoto meza uyu mugabo yashyize ivi rimwe ku rutare.

Aba bakundanye batangiye kujya mu rukundo kuva mu Gushyingo 2016, nubwo bashyize ahagaragara umubano wabo muri Gashyantare 2017.

Perrie yatangaje ko ategereje umwana we wa mbere na Alex muri Gicurasi umwaka ushize yibaruka umuhungu wabo Axel, muri Kanama.

Muri Kanama 2013, Perrie yambitswe impeta n’umuririmbyi wahoze muri One Direction,Zayn Malik,mbere y’uko batandukana muri Kanama 2015.





Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuganga yakuyemo ijisho ritari ryo umurwayi bimuviramo guhuma

Muganga yakoze amakosa akomeye akuramo ijisho ritari ryo mu gihe cyo kubaga...
24 June 2022 0

Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports agiye kurushinga na Madamu Soraya...

Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu (BNR), Hon. Hakuziyaremye...
23 June 2022 0

Umunyamakurukazi Uwimana Clarisse ukunzwe mu mikino yambitswe impeta...

Umunyamakurukazi uri mu bakunzwe mu mikino Uwimana Clarisse uzwi ku...
20 June 2022 0

Ibitotsi byatumye Sadate wayoboye Rayon Sports akora impanuka Imana ikinga...

Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yahishuye ko yakoze...
20 June 2022 0

Chamberlain ukinira Liverpool yatereye ivi umuririmbyi mu buryo bwihariye...

Umuririmbyi ukomeye wo mu itsinda rya Little Mix rikomeye mu Bwongereza...
19 June 2022 0

Wa mwana wagaragaye acuruje agataro yiga akomeje guhindurirwa ubuzima...

Amina Umunyeshuri ukiri muto wagaragaye asubiramo amasomo ye acuruje...
13 June 2022 0