Clarisse Karasira yakoze ubukwe n’umukunzi we bwatashywe n’Ibyamamare [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 03, May 2021
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie mu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri Muzika
Ubu bukwe bwabaye tariki 01 Gicurasi 2021, aho gusezerana imbere y’Imana byebereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly.
Basezeranye imbere y’Imana bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 20 gusa. Clarisse Karasira yahisemo umuhanzikazi Liza Kamikazi nka ’Marraine’ we naho Ifashabayo (…)
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie mu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri Muzika
Ubu bukwe bwabaye tariki 01 Gicurasi 2021, aho gusezerana imbere y’Imana byebereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly.
Basezeranye imbere y’Imana bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 20 gusa. Clarisse Karasira yahisemo umuhanzikazi Liza Kamikazi nka ’Marraine’ we naho Ifashabayo Dejoie yahisemo Umurinzi w’igihango Gasore Serge nka ’Parrain’ we.
Mu bantu bazwi bitabiriye ubukwe bwabo barimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.
Hari kandi umubyeyi Mama Cecile wo mu muryango w’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye. Hon.Tito Rutaremara, Hon.Uwimana Console na Hon.Mukakalisa Jean d’Arc.
Ubukwe bwabo bwatangiye ahagana saa 10H busozwa ahagana saa 11H. Clarisse Karasira na Ifashabayo, basezeranyijwe na Pasiteri Raphael Ndahayo wo mu Itorero Christian Life Assembly, ari naho aba bombi basengera.
Mu butumwa Karasira yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze,yabwiye abafana be ati "01.05.2021 Nasezeranye imbere y’Imana n’urukundo rwanjye. Sinabashije kubana namwe kubera icyorezo cya Covid-19. Gusa turabakunda kandi tubasabiye umugisha mwe mutwifuriza ibyiza."
Tariki 18 Gashyantare 2021,aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *