skol
fortebet

Dore ubwoko bw’amaraso butemerera abantu kuba babyarana

Yanditswe: Friday 01, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubusanzwe iyo hari ikintu kidasanzwe cyinjiye mu mubiri, utari usanzwe uzi, icyo gihe umubiri ufite uburyo ukirwanya ukoresheje ubushobozi cyangwa se ubwirinzi bwawo aho hakaba harimo n’uburyo abantu bashobora kubura urubyaro bitewe n’uko amaraso yabo adahura.

Sponsored Ad

Bamwe mu basirikare bagize umuburi harimo “Anticorps/Antibodies” mu ndimi z’amahanga, naho ibyo bintu biba byinjiye mu mubiri utabizi ni byo bita “Antigenes”.

Antigenes ziri ubwoko bwinshi; antigene kandi ishobora kuba amaraso. Urugero izo bita antigenes rhesus ni antigenes ziba mu nsoro zitukura z’amaraso. Ni yo mpamvu umuntu adapfa guhabwa amaraso kwa muganga cyangwa urugingo yabuze batabanje gupima ubwoko bw’amaraso ye kugira ngo batamuha ibidahuye. Urugero wumva abantu bahabwa impyiko, umwijima n’ibindi. Babanza kureba ko umubiri we ushobora kwakira izo ngingo cyangwa amaraso neza hapimwa ubwoko bw’amaraso.

Bumwe mu buryo abantu bashobora kuburamo urubyaro bitewe n’uko amaraso yabo adahura urugero:Umubiri ushobora gukora abasirikare bashobora kurwanya ikintu gishya kiwinjiyemo ku buryo kitabasha kwangiza cyangwa ngo gitere indwara igihe ba basirikare twavuze batatsinzwe n’icyo kintu.

Nkuko tubizi amoko y’amaraso ari mu byiciro byinshi ariko iby’ingenzi ni 2; aribyo itsinda rizwi nka ABO ribarizwamo amoko ya A, B, AB na O, hakaba n’itsinda rya Rhesus ariryo ribamo Rhesus positif na Rhesus negative.

Bavuga ko amaraso y’umuntu afite “Rhesus negatif”; iyo bapimye bagasanga ku nsoro zitukura ze, uturemangigo tuba mu maraso tuyafasha gukwirakwiza umwuka wa oxygene mu mubiri hose, nta antigenes rhesus ihabarizwa. Naho igihe bayisanze bakavuga ko afite “Rhesus positif”. Ibi nibyo bitera kwandika groupe sanguin runaka ariko bakongeraho ikimenyetso cyo guteranya cyangwa cyo gukuramo biba bishaka kuvuga ubwoko bwa rhesus aba afite. Urugero umuntu ufite Groupe sanguin O-,O+,A-,A+ gutyo gutyo.

Ubushakashatsi twakoze bugaragaza ko abantu bashakanye bahuje ubwoko bw’amaraso bashobora kubura urubyaro cyangwa se banarubona bakarubona mu buryo bugoranye.

Ni byiza ko mbere y’uko abantu bafata umwanzuro wo kubana bakwiye kubanza kwipimisha buri wese akamenya ubwoko bw’amaraso afite.

Ibitekerezo

  • Nagirango mutubwire umwanzuro niba bishobokako byavurwa murakoze cyane.

    Nagirango mutubwire umwanzuro niba bishobokako byavurwa murakoze cyane.

    Iyi nkuru yanyu ntiyuzuye rwose kubera izi mpamvu zikurira:
    1) Umutwe w’inkuru yanyu " Dore ubwoko bw’amaraso butemerera abantu kuba babyarana", byaje kurangira ntabwo mugaragaje mu nkuru, ibiri mu nkuru byaciye ku ruhande inkuru!
    2) Mu gika kibanziriza icya nyuma na ho, muvuga ko kubushakashatsi mwakoze ngo bugaragaza ko abantu bahuje ubwoko bw’amaraso bashobora kubura urubyaro cg bakarubona mu buryo bugoranye, aha na ho ntimugaragaza ubwo bwoko bw’amaraso abantu bahuza, bikarangira bigenze uko mwavuze!

    Ubu ntacyo muvuze rwose, mwisubireho mujye Muganga inkuru yuzuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa