skol
fortebet

Gen.Kabarebe yahaye impano ihebuje Byiringiro Lague n’umufasha we

Yanditswe: Wednesday 08, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yaraye akoze ubukwe na Uwase Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana,nyuma y’uko busubitswe muri weekend ishize kubera ko uyu mukinnyi yari mu bakinnyi APR FC yakoresheje mu mukino yatsinzwemo na RS Berkane ibitego 2-1.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.
Nkuko amashusho dukesha ikinyamakuru ISIMBI abigaragaza, (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yaraye akoze ubukwe na Uwase Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana,nyuma y’uko busubitswe muri weekend ishize kubera ko uyu mukinnyi yari mu bakinnyi APR FC yakoresheje mu mukino yatsinzwemo na RS Berkane ibitego 2-1.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

Nkuko amashusho dukesha ikinyamakuru ISIMBI abigaragaza, Gen James Kabarebe yahawe ijambo muri ubu bukwe avuga ko nubwo atatwerereye aba bombi ariko agiye kububakira inzu kandi nziza.

Ati “Lague na Kelia ntabwo nabatwerereye, impamvu ntabatwereye ndayibabwira, byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ntabyo muri butahane murabisiga hano, ariko nagira ngo nimutuza,muruhutse, nzabubakira kandi neza.Ibyo nibyo bizabagirira akamaro kurusha ibi."

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ukaba wabereye kuri Luxury Garden, Norvege.

Byiringiro Lague akaba yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugunga Yves na Buregeya Prince.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, bahise bajya gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, byabereye nabyo muri Luxury Garden ari naho biyakiriye.

Ubu bukwe kandi bwari bwitabiriwe n’abandi bantu batandukanye barimo Nshuti Domique Savio,Nsabimana Eric Zidane ba Police FC, Ntwari Fiacre umunyezamu wa APR FC n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa