skol

Georgina Rodriguez yabuze icyo avuga kubera impano yahawe n’umukunzi we Cristiano Ronaldo

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 October 2021

Georgina Rodriguez yemeye ko ’yabuze icyo avuga’ kubera impano y’imikufi ya Louis Vuitton aheruka guhabwa n’umukunzi we Cristiano Ronaldo ifite agaciro k’ibihumbi 105,000 y’amapawundi myiza cyane.


Uyu munyamideli w’imyaka 27 yerekanye kuri Instagram impano itangaje yahawe n’umunyabigwi wa Manchester United, uherutse kongera gukora akandi gahigo mu mikino mpuzamahanga na Portugal.

Louis Vuitton Malle Vendome yahawe Georgina yarimo udusanduku 8 turimo imikufi,impeta,n’ibindi.

Georgina yanditse iruhande rw’ifoto y’abana babiri mu bana babo bane babonye bwa mbere iyo mpano ati ’Nabuze icyo mvuga, Cristiano.’

Malle Vendome yakozwe mu kwishimira ifungurwa rya butike nshya ya Louis Vuitton kuri Vendome Square i Paris.

Georgina yagaragaye yambaye imikufi y’ibihumbi 78 by’amapawundi mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo yitabiraga mu iserukiramuco rya sinema rya Venice yambaye impeta enye zirabagirana, urunigi rwiza cyane n’amaherena.

Imikufi n’ibindi bintu by’ubwiza Georgina Rodriguez atunze byose bifite agaciro ka miliyoni 2.6 z’amapawundi.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe ufasha Cristiano kurera abandi bana batatu nkaho ari abe, aherutse gutangaza muri filimi mbarankuru yamukorewe ko ategereje umukunzi we Ronaldo kumwambika impeta,akamusaba kumubera umugore.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d’Arc yambitswe impeta [AMAFOTO]

Umunyamakurukazi wa Radio Kiss Fm, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yambitswe impeta...
6 December 2021 0

Umunyamideli yavuze akaga yahuye nako kubera gukundana n’ibyamamare birimo...

Uwahoze ari umukunzi w’igikomangoma Harry yavuze ko "ari umunyamahirwe" kuba...
21 November 2021 0

Umunyamakuru Khenzman yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we...

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’uruganda rwa...
20 November 2021 0

Umunyamakuru Janvier Popote n’umufasha we Allen baryohewe n’ukwezi kwa Buki...

Umunyamakuru uri mu bakundwa na benshi mu Rwanda,Nshimyumukiza Janvier...
19 November 2021 0

Hon.Bamporiki yahaye igisubizo abavuga ko kwambara Bikini mu marushanwa...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteriy’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
19 November 2021 0

Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi menshi

Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Byiringiro Lague, yabatijwe mu mazi...
17 November 2021 0