Harimo abasezeye ubukode bubaka amazu yabo! Ubuhamya bw’abahinduriwe amateka n’umuryango GTH
Yanditswe: Saturday 04, Oct 2025
Akanyamuneza ni kose ku bagenerwabikorwa b’Umuryango ufasha abatishoboye, Grown To Help, bahamya ko imibereho yabo yahindutse burundu nyuma y’uko bahuye n’uyu muryango ukabafasha kwitinyuka, kwiyizera no gutangira urugendo rwo kwivana mu bukene.
Kuwa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, nibwo uyu muryango watanze impamyabumenyi ku banyeshuri bamaze amezi atandatu biga ndetse n’ikindi gihe bamara bimenyereza umwuga wo kudoda. Ni umunsi bavuga ko udasanzwe mu buzima bwabo, kuko bahamya ko ibyo bahawe birenze ubwenge bwabo.
Umwe muri aba, ni uwitwa Uwamurera Clarisse wagize ati: “Mbere yo kwiga uyu mwuga, ubuzima bwanjye ntibwari buteye imbere cyane. Namaraga igihe kinini ndi mu rugo, ntari mu bikorwa bigaragara. Ntabwo nabonaga abantu benshi, kandi sinari nzi ubumenyi cyangwa imyuga byanyunganira ngo niteze imbere. Kenshi numvaga ndi njyenyine, ntizeye ejo hazaza.
Yakomeje agaragaza uko ubuzima bwaje guhinduka. Ati: “Igihe natangiraga kwiga, ni bwo ubuzima bwanjye bwatangiye guhinduka. Natangiye kwiga umwuga w’ubudozi, mpura n’abantu batandukanye, menya kubana n’abandi no kwigirira icyizere. Nagiye ntinyuka buhoro buhoro, kandi umunsi ku wundi numvaga ngenda nkura mu bumenyi no mu myitwarire.
"Nyuma yo kwiga, intego yanjye ni ugushyira mu bikorwa ibyo nize, nkabibyaza umusaruro. Ndashaka gukoresha ubumenyi nabonye kugira ngo nkore, niteze imbere, ndetse nunganire umuryango n’igihugu cyanjye. Ndizera ko uyu mwuga uzambera intangiriro y’urugendo rwiza rwo kwihangira umurimo no guteza imbere abandi."
Muri aya mahugurwa abanyeshuri bize kudoda imyenda itandukanye, harimo ishati, ikabutura, ijipo, ipantalo, jacket, ikoti ndetse n’imideli inyuranye y’amaribaya. Bahamya ko ubumenyi bahawe bwabagiriye akamaro gakomeye, kandi bwabafunguriye amarembo mashya yo gutekereza ejo heza.
Umwe mu batangiranye n’uyu mushinga mu gihe cy’igerageza, Uwase Clementine, avuga ko yatangiranye ishema rikomeye mu rugendo rwo kwiteza imbere. Ati: “Twatangiye turi abana b’abakobwa babyariye iwabo, badafite ubushobozi bwo kwiyitaho cyangwa gukora ngo bagere ku iterambere. Twari dufite inzozi, ariko zidafite aho zishingiye. Twari tuzi ko hari ikintu twashobora gukora, ariko inzira tutayibona.”
“Ku bw’amahirwe adasanzwe, umushinga wa GTH waradufashe, utubera nk’akabando k’abantu bari bagiye kugwa. Badutera inkunga, batuzanira abarimu beza, batwigisha umwuga w’ubudozi.”
Clementine waje no guhabwa akazi n’uyu mwuga, yavuze ko batigishijwe kudoda gusa, ahubwo banatojwe uburyo bwo gucunga umutungo, bamenya uburyo amafaranga abyazwa umusaruro, uburyo bwo kuzigama, no gutegura ejo hazaza h’umuntu ku giti cye.
Ati: “Niye ninjiye muri uyu mushinga umwana wanjye afite amezi atatu gusa. Nari mu bihe bikomeye cyane, sinabashaga kumugurira ibyo yambara, no kumwitaho byari bigoye cyane.”
Yakomeje agira ati: “Ariko kubera ayo mafaranga nahembwaga muri stage, natangiye kugenda nkemura ibibazo bike bike by’umuryango wanjye. Nashoboye kugurira umwana wanjye pampers, imyenda n’inkweto. Ubu, umwana wanjye afite imyaka itatu n’amezi atatu, kandi yatangiye kwiga muri ‘maternelle’. Nta kintu ashobora kwifuza ngo kibure.”
“Njye ubwanjye ubu mbasha kwigurira imyenda, inkweto, ndetse nkagira intego yanjye y’ahazaza. Ibyo byose mbikesha amahirwe nagize yo kugera muri uyu mushinga, kwiga, no gushyira mu bikorwa ibyo nize n’umwete.”
Umuyobozi w’Umuryango Grown To Help, Denyse Mugabekazi, avuga ko uyu muryango yawutangije mu 2021 afatanyije n’abanyeshuri biganye muri University of Kigali.
Akomoza kuri iki cyiciro cya mbere cyasoje amahugurwa, yagize ati: "Twatangiriye ku mwuga wo kudoda, ariko turifuza no kongeramo iyindi myuga itandukanye nko gusuka, gukora amasabune n’indi myuga yose yihuta kandi ibafasha guhita bihangira imirimo bagatangira gukorera amafaranga bakiteza imbere."
Mugabekazi uhamya ko gufasha bidasaba ibya mirenge, avuga ko kimwe mu bimutera imbaraga ari ukubona abo afasha bava ku rwego rumwe bakagera ku rundi. Ati: "Bintera imbaraga ndetse rimwe na rimwe bikantera n’amarangamutima kuko ibintu nkora mba mbona ari ibintu bitoya, ariko iyo batanze ubuhamya mpita mbona ko iyo abantu bashyize hamwe bafite n’umutima mwiza, bigenda neza kandi bikagirira akamaro n’abandi."
Uyu mukobwa yaboneyeho no guhamagarira ababishoboye bose kubatera ingabo mu bitugu, kugira ngo ibikorwa batekereza byagirira rubanda nyamwinshi akamaro, bibashe gushyirwa mu bikorwa.
Ati: "Dufite imishinga myinshi dutekereza, ariko icyo twifuza ni abantu badufata mu mugongo. Kuko nubwo tuba dufite ibitekerezo, ariko nyine tuba dukeneye byinshi. Nk’ubu aba banyeshuri barifuza gukorera hamwe nk’itsinda kandi koko iyo abantu bakoreye hamwe bigira akamaro. Bazakenera ahantu ho gukorera hisanzuye kuko ahantu dukorera ubungubu ni hato, ni akazu gatoya mama wanjye yampaye kugira ngo bajye bakoreramo."
"Mbere bari bane, ubungubu bize ari 14, barangije ari 10, urumva ntabwo bagikwirwamo. Dukeneye aho gukorera hagutse. Baba bafite abana. Abo bana babo bakeneye ahantu ho kuba baza bakaryama bakaruhukira, bakaba igikoma, noneho mama nawe uba uri kwiga kudoda cyangwa undi mwuga, akiga atekanye."
Ababyeyi bafite abana bafashwa n’uyu muryango, barawushimira cyane ko wahinduye imibereho yabo, kuko na bo babyungukiyemo bagahabwa ubumenyi ndetse n’igishoro byose bibateza intambwe igana ku iterambere.
Ndagano Isabelle ni umwe muri bo wagize ati: "Batwigishije ukuntu umuntu yizigamira. Ntabwo nari nziko mu buzima iyo ufite inoti y’igihumbi wakuramo igiceri cy’icumi ukizigama, ejo ukazabona ugeze ku gitenge cyiza nawe ukazakigura ukacyambara."
Mugenzi we Ntawizera Agnes na we yaje abishimangira, avuga ko ashimira Imana yamuhuje na Denyse akiyemeza gufasha abuzukuru be bakiga nyuma y’uko abana yabyaye bamunaniye kubishyurira amafaranga y’ishuri bikarangira bose barivuyemo imburagihe.
Mu ijwi ryuje umunezero yagize ati: "[...] Bigeze igihe rwose ngenda mbika mbika nizigama, batujyana mu itsinda riratuzamura, ku buryo ubu njye ntagikodesha, ndi mu nzu yanjye kubera ibyo twigishijwe mu iri tsinda."
Kugeza ubu, uyu muryango urihira amafaranga y’ishuri abana 62, ukaba warahangiye imirimo ababyeyi b’abagore 15, ndetse ukanigisha abakobwa 14 kudoda nubwo muri bo hamaze gusoza abagera ku 10.
Si ibyo gusa kuko GTH batanze amahugurwa ku bana barenga 2000 mu bigo by’amashuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu Karere ka Kamonyi, bafasha imiryango 20 ifite bana bari mu mirire mibi, ariko ubu bose bavuye mu mutuku, aho abari bari mu muhondo na bo bawuvuyemo, binyuze mu kubigisha guteka indyo yuzuye, kububakira uturima tw’igikoni bagatera imboga, no kubabumbira mu itsinda ryo kuzigama.
GTH kandi, bahuguye abana barenga 1000 ku bijyanye no kubungabunga ibidudukikije, banatera ibiti muri GS Saint Joseph Gasharara.
Abasoje amahugurwa yo kudoda y’amezi atandatu babifashijwemo n’umuryango Grown To Help bahawe impamyabumenyi
Batanze ubuhamya bw’ibitangaza byabaye mu buzima bwabo kuva bahura n’uyu muryango
Bakase ’cake’ bishimira urugendo basoje rutari rworoshye
Ababyeyi bafite abana bafashwa na GTH na bo batanze ubuhamya bw’uko bigishijwe kwibumbira mu matsinda, kwizigama no kwivana mu bukene
Basabiye imigisha myinshi Denyse washinze uyu muryango
Umuyobozi w’Umuryango Grown To Help, Mugabekazi Denyse ahamya ko gufasha ari umuco mwiza wagakwiye kuranga buri wese






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *