skol
fortebet

Holybeat wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe yashyingiranwe n’umunya Israel [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, May 2021

Sponsored Ad

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, Hollybeat yasezeranye imbere y’Imana n’umukobwa wo muri Israel witwa Annet Tahan mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021.

Sponsored Ad

Holybeat uzwi mu gutunganya indirimbo zitandukanye z’abahanzi b’abanyarwanda yakoze ubukwe na Annet Tahan mu cyumweru gishize tariki 21 Gicurasi 2021.

Aba bombi basezeraniye muri Kiliziya Gatulika muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera.

Agaruka ku rugendo rwe rw’urukundo na Annet Kahan ukomoka muri Israel, Holybeat yabwiye ikinyamakuru Hose dukesha iyi nkuru koybamenyanye n’umugore we yaje gutembera mu Rwanda gusa ngo ako kanya ntiyahise amwiyumvamo.

Ati “ Twamenyanye yaje mu Rwanda mu bukerarugendo. Umunsi wa mbere mubona twahuriye muri Kigali. Hari inshuti yanjye y’umunyamahanga twahuye bari kumwe turaganira bisanzwe nyuma y’amezi make turakundana.”

Holybeat avuga ko ikintu cya mbere cyamukuruye akifuza gukundana na Annet ari uko ari umunyabwenge kandi akaba amugira inama kenshi.

Ati “Ikintu cyankuruye cyane ni umukobwa ufite ubwenge bwinshi, ni umuntu ungira inama mu buzima bwa buri munsi, mbona ko nidufatanya tuzagira aho tugera. Ikindi ni mwiza ibintu byose ndabikunda cyane cyane imico ye.”

Aba bombi ngo bafite ibintu byinshi bahuriyeho birimo gukunda umuziki, imico n’imyitwarire hafi ya byose ngo barabihuje.

Holybeat avuga ko nyuma y’ubukwe atazajya kubana n’umugore we mu mahanga, ahubwo ko bazakomeza kubana mu Rwanda.

Ati “Murabizi ko mu Rwanda umugabo ariwe utwara umugore aho ashaka, rero namuzanye kuba mu Rwanda. Yarimutse .”

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Producer Holybeat yashimiye abamushyigikiye by’umwihariko abarimo Hon Bazivamo Christophe akaba Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Hon Bazivamo Christophe usanzwe ari na Vice Chairman wa FPR-Inkotanyi, ni umwe mu batashye ubu bukwe bwa Producer Holybeat.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa