skol

Hon.Bamporiki yahaye igisubizo abavuga ko kwambara Bikini mu marushanwa y’ubwiza ari ukwica umuco

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 November 2021

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteriy’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard,yavuze ko nubwo umunyarwandakazi akwiriye kwambara akikwiza ariko adakwiriye kwica amabwiriza y’irushanwa ry’ubwiza yo kwambara utwenda tw’imbere tuzwi nka "Bikini".

Benshi bakunze kujya impaka kuri iki kintu cyo kwambara Bikini ku Banyarwandakazi bigatuma bamwe mu bitabiriye amarushanwa y’ubwiza abisaba batsindwa kubera kwanga kuzambara.

Ubwo Hon.Bamporiki yari ageze ku bikunze kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga iyo hari umukobwa wambaye ‘Bikini’ mu marushanwa y’ubwiza, yavuze ko atemeranya na bo.

Ati “Buriya dukwiye gutera intambwe, niba umwana w’umukobwa agiye mu marushanwa y’ubwiza bakajya kuri ‘piscine’ ntabwo azajyana imikenyero mu mazi […]”

Bamporiki yagaragaje ko umwana w’umunyarwandakazi ari mwiza, akwiye kwambara akikwiza ariko yibutsa abantu ko nta mukobwa ukwiye kubyitwaza ngo yice amabwiriza y’irushanwa yitabiriye.

Ati “Niba umuntu ari mu marushanwa, akaba atazambara bijyanye na yo ubwo ahubwo yareka kuyajyamo. Niba umuntu umusanga kuri piscine yambaye bikini ntibibe ikibazo. Kuki mubona uwitabiriye irushanwa ribisaba bikaba ikibazo?”

Bamporiki yagaragaje ko Umuco w’u Rwanda udashingiye ku myambarire cyangwa imisokoreze, ahamya ko ari indangagaciro zigenga Abanyarwanda zituma umuntu amenya uko yambara bitewe n’aho agiye.

Yongeyeho ko ku bwe ahubwo nta muco urimo kujya mu marushanwa ugiye kwangiza iby’abandi.

Ati “Kwica no kutubahiriza amabwiriza y’irushanwa ry’abandi ntabwo ari umuco.”

Bamporiki avuga ko mu gihe kwambara ‘Bikini’ nta kibi byateye, ku bwe ngo nta kibazo abibonamo.

Ati “Habaye hari n’ikibazo twakwegera abategura irushanwa tukababaza tuti ibyo kuki mwabihisemo, kuki mutabikuramo? Ariko igihe twamaze kubijyamo ntabwo tuzabijyamo igice kuko turashaka guseruka uko turi kandi twubahiriza iby’ahandi.”

Ubusanzwe,amarushanwa menshi y’ubwiza arangwa no kwiyerekana gutandukanye kw’abakobwa mu kugaragaza ubwiza bwabo ariyo mpamvu hari ahitamo gutegeka abakobwa kwambara Bikini.

Source: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gahunda yo gushyingura Akeza yamenyekanye, babiri bacyekwaho urupfu rwe...

Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba...
18 January 2022 0

Umunyamakuru MC Hero n’Umukunzi we Ruth bateye indi ntambwe ikomeye mu...

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Gasore Albert wamenyekanye nka ’MC...
17 January 2022 0

David Beckham yimye amatwi abamututse yongera kwifotoza asomana n’umukobwa...

David Beckham yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga aho benshi...
16 January 2022 0

Mwiseneza Djamar uri mu batoza ba Rayon Sports yakoze ubukwe

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022 ni bwo Mwiseneza Djamari na...
15 January 2022 0

Umwana w’imyaka 11 yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge w’imyaka...

Umwana muto w’imyaka 11 y’amavuko witwa Victoria Ajeh wari afite inzozi zo...
15 January 2022 1

Umukecuru n’umusaza bakoze isabukuru y’imyaka 81 bamaze babana[Inkuru yabo...

Umugabo witwa Ron n’umugore we Joyce Bond bafite agahigo ko kuba abashakanye...
14 January 2022 0