skol
fortebet

Ibimenyetso bishobora kugufasha kumenya igitsina cy’umwana utwite bitagusabye kujya kwa Muganga

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kwa muganga hari uburyo bukoreshwa ukaba wamenya igitsina cy’umwana uzabyara ariko hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwemeza igitsina cy’umwana uzabyara bitagusabye kujya kwa muganga.

Sponsored Ad

Umuryango wakuboneye bimwe mu bisubizo by’ibibazo abantu bakunze kwibaza ku bigendanye no gutwita.

. Namenya nte igitsina cy’umwana nzabyara?
. Ese umugore utwite umuhungu agira ibihe bimenyetso?
. Ese umugore utwite umukobwa agira ibihe bimenyetso?
. Ibiranga umugore utwite

Nyamara n’ubwo akenshi biba ngombwa ko umuntu ajya kwa muganga bakabasha kumubwira igitsina cy’umwana yitegura kwibaruka, hari n’ubwo akenshi nk’abakuze bakwitegereza utwite bakakubwira ngo uzabyara igitsina iki n’iki kandi bigahura bitewe n’uko bakubona. Ibi ni bimwe mu byo bashingiraho rero baguhamiriza igitsina cy’umwana uzibaruka.

1.KWANGA IBIRYO

Niba ujya wibaza impamvu abagore bamwe bifuza ibiryo runaka abandi bagahurwa ibiryo byose, bifitanye isano n’igitsina cy’umwana baba batwite.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kwanga ibiryo cyane cyangwa se nyuma yo kurya bakagira iseseme cyane, bakunze kubyara abahungu.

Impamvu ni uko umubiri w’umugore uba ufite akazi kenshi ko kurinda ingobyi y’umwana w’umuhungu kurusha umukobwa, kuko iy’umuhungu yangirika byoroshye kurusha umukobwa.

2.IMIHINDAGURIKIRE Y’AMABERE

Amabere ari mu bice bya mbere bihinduka cyane mu gihe umugore atwite. Niba amabere yawe aba manini kandi agakomera kurusha ibisanzwe, akenshi uba utwite umukobwa, naho mu gihe amabere yawe atahindutse cyane, ushobora kuba utwite umuhungu.

3.UKO UGENDA UHINDURA IMIMERERE

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kurwaragurika no kwanga ibintu byinshi mu bihembwe 2 bya mbere byo gutwita bakunze kubyara abahungu ugereranyije n’abagore badakunze kugira ibi bibazo mu gihe batwite.

4.UBWOKO BW’IBIRYO UKUNDA

Ubwoko bw’ibiryo umugore utwite yibandaho cyane bishobora kukwereka igitsina cy’umwana atwite. Niba umugore yikundiye ibiryohera n’ibirimo isukari cyane, akenshi aba atwite umukobwa. Niba umugore akunda ibiryo birimo urusenda biba byerekana ko yiteguye kwibaruka umuhungu.

5.UKO UMEZE MU MASO

Niba ufite ibiheri mu maso, ukaba ugenda wirabura kurusha ibisanzwe cyangwa uri gucikagurika imisatsi cyane, bishobora kwerekana ko uri hafi kwibaruka umwana w’umukobwa. Ibi ahanini bivugwa ko umwana w’umukobwa aba ari gufata ku bwiza bwa mama we. Niba umeze neza, ukaba ufite imisatsi yawe myiza nk’ibisanzwe nta mpinduka kuri wowe, ushobora kuba ugiye kwibaruka umuhungu.

6.UBURYO UMWANA ATERAGURA IMIGERI MUNDA

Ibi akenshi ntibirebana n’uburyo umwana ateraguramo imigeri, ahubwo birebana n’aho ayitera. Bivugwa ko iyo umwana atera imigeri hejuru gato nko mu mbavu, aba ari umukobwa. Niba uyumvira hasi mu nda, byerekana ko ari umuhungu.

7.UMUVUDUKO W’AMARASO

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’abahanga bo muri Canada, bwerekanye ko umuvuduko w’amaraso nko guhera ku byumweru 26 ushobora kukwereka niba uzabyara umuhungu cg umukobwa.

Iyo umuvuduko w’amaraso uri hejuru biba byerekana ko uzabyara umuhungu naho mu gihe uri hasi byakwereka ko uzabyara umukobwa.

Ibi bimenyetso rero n’ubwo bidahatse ukuri ijana ku ijana, bishobora kugufasha kumenya igitsina cy’umwana uzabyara n’ubwo hari andi mahirwe make y’uko bitahura.

Ibitekerezo

  • Hano muratubeshye 100% muri kubivuga mucuritse

    Icyinyoma cyambaye ubusa ,100/100

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa