skol
fortebet

Ibyishimo byaramurenze aterura umugore we wamwishyuriye ideni ryari ryaramuzengereje

Yanditswe: Thursday 17, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Nijeriya wari ufite ikibazo gikomeye cy’inguzanyo ya banki yari yarafashe mu myaka itatu ishize kugira ngo yite ku muryango we, yicaye hasi mu cyumba cye ararira bikomeye ndetse aterura umugore we nyuma yo kumenya ko yamwishyuriye iryo deni yari yarahawe ry’ibihumbi 35,480 by’Ama Naira [asaga miliyoni 9 FRW].
Amashushoagaragaza ibyishimo uyu mugabo yagiye amaze iminsi azenguruka kuri interineti.
Uyu mugabo yagiye yishyura umwenda buri kwezi ariko wari umugoye kuko wari (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Nijeriya wari ufite ikibazo gikomeye cy’inguzanyo ya banki yari yarafashe mu myaka itatu ishize kugira ngo yite ku muryango we, yicaye hasi mu cyumba cye ararira bikomeye ndetse aterura umugore we nyuma yo kumenya ko yamwishyuriye iryo deni yari yarahawe ry’ibihumbi 35,480 by’Ama Naira [asaga miliyoni 9 FRW].

Amashushoagaragaza ibyishimo uyu mugabo yagiye amaze iminsi azenguruka kuri interineti.

Uyu mugabo yagiye yishyura umwenda buri kwezi ariko wari umugoye kuko wari uremereye ariko uyu mugore yahisemo kwizigamira amafaranga ye kugira ngo amufashe kwishyura.

Uyu mugore yavuze ko hari hashize imyaka itatu uyu mugabo yatse inguzanyo muri banki kuko yashakaga kubeshaho neza umuryango.

Yavuze ko igihe bimukiraga mu mahanga, yatekereje ko agiye guhita atangira akazi akamufasha, ariko yabwiwe ko agomba kubanza kwiga ururimi mbere. Nyuma yaje kubona akazi katumye atangira kuzigama amafaranga yo kumufasha.

Ati: “Narizigamiye kuko nashakaga gushyira inseko mu maso y’umugabo wanjye. Nashakaga kumubona aruhutse. ”

Amaze kubona amakuru yuzuye y’amafaranga umugabo we yagurije banki, yamenye ko agifite umwenda wo kwishyura.

Yahise agenda yishyura inguzanyo.

Amaze kuvugana n’abari bamukurikiye kuri videwo, yahamagaye umugabo we amwereka ibyo yakoze. Umugabo abibonye,byaramurenze ​​aramuterura bidatinze baryama hasi bahoberanye kubera ibyishimo.

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho kuri Instagram,benshi bashimiye bikomeye uyu mugore.

Umwe yagize ati: “Ndumva rwose uyu mugabo. Ibyishimo bye birakwiriye n’ukuri. Umuntu ukuze arira. ”

Onyeka3177 yagize ati: “Urukundo nyarwo ni ingenzi cyane ku bashakanye.”

do2dtun ati: “Ntushobora kumva umunezero w’umugabo ...... Abagabo ntabwo ari za robo. ”

Undi yagize ati“Ibi ni byiza rwose.”

Reba ibyishimo birenze umugabo yagize ubwo umugore yamwishyuriraga inguzanyo:
https://www.instagram.com/p/CZ5F42ApVu_/?utm_source=ig_embed&ig_rid=45b8bf3a-21fa-456d-bccc-e1c2ff6bbe23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa