skol
fortebet

Icyishatse Hervé ukinira REG BBC yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (Amafoto)

Yanditswe: Saturday 06, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Icyishatse Herve ukina umukino wa Basketball mu ikipe ya REG BBC yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, NIWENSHUTI Mignonne.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku wa Kane, tariki ya 4 Ugushyingo 2021.
Icyishatse yasezeranye na Niwenshuti Mignone mu gihe yari yamwambitse impeta y’urukundo ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021.
Aba bombi bamaze imyaka hafi ine bakundana, bazasezena imbere y’Imana ku wa 18 Ukuboza 2021 ari nabwo hazaba umuhango wo gusaba no (...)

Sponsored Ad

Icyishatse Herve ukina umukino wa Basketball mu ikipe ya REG BBC yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, NIWENSHUTI Mignonne.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku wa Kane, tariki ya 4 Ugushyingo 2021.

Icyishatse yasezeranye na Niwenshuti Mignone mu gihe yari yamwambitse impeta y’urukundo ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021.

Aba bombi bamaze imyaka hafi ine bakundana, bazasezena imbere y’Imana ku wa 18 Ukuboza 2021 ari nabwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa.

Icyishatse ukina asatira muri REG BBC, ni umwe mu bayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Basketball mu mpera z’ukwezi gushize, itsinze Patriots BBC imikino 2-0 muri play-offs.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27, abarizwa muri iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu guhera mu mwaka w’imikino wa 2017/18 nyuma yo kuyigeramo avuye muri IPRC Huye BBC.

Yatangiye gukina Basketball yitoreza ku kibuga cya Kimisagara mbere yo kwerekeza mu Ikipe ya 30 Plus yazamukiyemo mu 2014.

Muri uwo mwaka ni bwo yerekeje mu Ishuri rya RP-IPRC Huye, arikinira imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri REG BBC amazemo imyaka ine.





Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa