skol
fortebet

Kicukiro: Bananiwe kumvikana ku isezerano basohorwa mu murenge rwabuze gica

Yanditswe: Monday 14, Jun 2021

Sponsored Ad

Mu karere ka Kicukiro bageni bari bagiye gusezerana bananiwe kumvikana ku bwoko bw’isezerano bifuza bari Imbere y’abayobozi n’ababaherekeje birangira basohowe ngo bajye kubiganiriraho hanze.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane Tariki 10 Kamena 2021, ni bwo aba bageni bagiye gusezeranira mu karere ka Kicukiro ku murenge wa Kigarama. Nkuko bisanzwe abayobozi babasezeranyije babanje kubigisha cyo kimwe n’abandi bageni maze nyuma yaho umuyobozi asaba aba bageni guhitamo uburyo bwo gucunga umutungo.

Ubusanzwe abageni bahitamo gusezerana ivangamutungo rusange, muhahano cyangwa se ivanguramutungo risesuye.

Ibintu byahinduye isura ubwo umuyobozi yageraga kuri aba bageni akababaza uburyo bahisemo gusezerana.

Yabanje kubaza umugore maze umugabo ahita yitanguranwa asubiza agira ati ”Nivanga mtungo muhahano”. Umuyobozi yahise atungurwa maze mu ruhame yibaza impamvu ahamagaye umugore amubaza maze umugabo agahita asubiza.

Gusa uyu mugore nawe yari yasubije n’ubwo ijwi rye ryari hasi ariko yari yavuze ko we ashaka ivanga mutungo rusange.

Ibintu byahise bihindura isura maze umuyobozi abaza umugabo niba barabanje kubyumvikanaho maze amubaza impamvu bagomba gusezerana ivanga mutungo muhahano.

Yasubije agira ati ”Yari yabyibagiwe yumvise ivanga mutungo rusange ntiyabyumva neza icyo bigenda bisobanura”.

Yakomeje asobanura ko impamvu bagomba gusezerana ivanga mutungo muhahano ari uko we asanzwe afite abandi bana yabyaye akaba ariyo mpamvu bagomba guhera kuri muhahano.

Bwa Kabiri umuyobozi yongeye kubaza umugore uburyo ahitamo, avuga ko ari ivanga mutungo muhahano ariko ako kanya amarira ahita azenga mu maso. Umuyobozi yamusabye kureka kurira ahubwo arabanza arongera umusobanurira uko ivangamutungo muhahano riba rimeze.

Aba bombi bananiwe kumvikana ku ivangamutungo,kuko umugabo yavugaga ko bumvikanye muhahano umugore akavuga ivangamutungo rusange.Impaka zabaye urudaca biba ngombwa ko basohorwa bakajya kubanza kumvikana neza.

Nyuma y’ibiganiro byimbitse hagati y’aba bombi ndetse n’abagize imiryango yabo, byaje kuba ngombwa ko umuyobozi yongera kugirana nabo ikiganiro kihariye noneho baza kumvikana nkuko amashusho yashyizwe kuri Youtube na YAWE TV yabigaragaje.

Mu kurahirira kubana akaramata, umugore yangaga kuvuga amazina y’umugabo akayasimbuka ndetse abikora inshuro nyinshi.

Amaze kubisubiramo inshuro zirenga 4 bipfa, umuyobozi yageza aho amusaba kubanza agasoma yitonze (Indahiro) akabanza kuyicishamo amaso, nabwo birongera biba iby’ubusa agasimbuka byinshi biri mu ndahiro. Byaje kuba ngombwa ko bamusomera nawe akajya asubiramo ku buryo byafashe iminota myinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa