skol

Menya ibintu udakwiye kugenderaho mu gihe wifuza kujya mu rukundo ruhamye kandi rw’ukuri

Ubuzima   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 14 April 2022

Abantu benshi bakunze kujya mu rukundo bafite icyo bagendeyeho cyangwa bahunga nyamara badahamanya n’imitima yabo ko bari mu rukundo koko gusa ibyo bigira ingaruka nyuma kuko n’ubundi igihe wagiye murukundo bitaguturutsemo wowe -ubwawe ntago ushobora kumva uburyohe bw’urukundo rimwe na rimwe bikanarangira wicuza.


1. Gukururwa n’imiterere y’inyuma gusa (Physical attraction)

Bamwe mu bantu bakunda gukururwa n’imiterere y’inyuma y’umukobwa cyangwa se umusore, bakumva ariyo ihagije ngo batangire urukundo cyangwa umubano n’uwo muntu runaka.

Imiterere y’inyuma ni kimwe mu byo wagenderaho ukunda umuntu ariko siyo mpamvu nyamukuru yagukururira guhita wimariramo umuntu kuko akenshi usanga ari ngombwa ko ureba n’ingeso cyangwa imiterere ye mu buzima busanzwe kugira ngo ubashe kubona ko mwazashobokana.

2. Gushaka kwiyibagiza uwo mwahoze mukundana

Hari abantu benshi bahita bihutira gushaka undi mukunzi vuba vuba kugira ngo babashe kwibagirwa igikomere batewe n’umukunzi bahoze bakundana. Ni ikosa kuko urukundo nkurwo ruhutiweho rutarangira neza. Inama nziza ugirwa ni ukubanza gukira neza igikomere aho guhutiraho ngo ukunde wibagirwe uwo mwahoze mukundana kuko bigira ingaaruko kuwo muri kumwe mu rukundo nawe bitagusize.

3.Ufite irungu/ urigunze

Gutangira gukundana n’umuntu kuko ufite irungu cyangwa se wumva ko wigunze si impamvu nziza yakwinjiza mu mubano kuko n’ubundi uzakomeza kugira irungu cyangwa kumva uri wenyine nubwo umukunzi wawe yaba akuri iruhande. Uzisanga ugifite irungu kuko nubundi winjiye mu mubano mu gihe kitari cyo cyangwa se bitaguturutsemo ubwawe.

4. Inshuti zawe nazo zifite abakunzi

Gutangira gukundana ngo kuko n’inshuti zawe zifite abakunzi ni ikosa kuko urukundo cyangwa umubano ugomba kubyinjiramo biguturutsemo ubwawe atari uko ugize uwo ubyigana cyangwa ubireberaho, kuko akeenshi abameze nkabo banifuza kugira umubano umeze nkuwa ba runaka ariko nyamara umubano mwiza n’uwihariye kubantu babiri.

5. Umuryango n’inshuti zawe ziramukunda

Gukundana n’umusore cyangwa umukobwa kuko umuryango wawe umukunda cyangwa ko inshuti zawe zimwishimira naryo ni ikosa usabwa kutazakora. Impamvu ni uko abo bose ataribo bazakundana na we ahubwo wowe ubwawe ni wowe amarangamutima agomba guturukaho. Nimuramuka mugiranye ikibazo, uzisanga wicuza kuko nubundi uziha impamvu y’uko utari warigeze umukunda ahubwo ko mwahujwe n’uko abantu b’inshuti zawe aribo bamukundaga.

6. Imyaka

Kwinjira mu mubano runaka kuko ubona ko imyaka yawe iri kugusiga nayo si impamvu nziza yatuma utangira umubano. Imyaka iri kugusiga siyo izatuma ukundana n’uwo muntu ngo ruhame, ahubwo ukwiriye kwinjira mu mubano ari uko wumva ko koko bikurimo kandi igihe kigeze.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie yiyemeje kwibera mu Rwanda...

Umusore witwa Michael Tesfay wari usanzwe uba mu mahanga,yiyemeje kwibera...
14 May 2022 0

Umushoferi yabaye inyangamugayo ku mafaranga yatoraguye bimuviramo imigisha...

Umushoferi wa tagisi muri Gana yashimiwe ubunyangamugayo bwe nyuma yo...
13 May 2022 0

Umugore yahishuye isomo rikomeye yigiye mu guhinduranya abagabo 8 mu mwaka...

Umugore ukomoka muri Amerika witwa Laura Williams avuga ko yabayeho mu...
12 May 2022 0

Ngoma:Umukobwa wendaga kuba umubikira yatorotse ikigo asiga urwandiko...

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi...
11 May 2022 0

Weasel yateguje ubukwe buhenze Sandra Teta bitegura kurushinga

Umuhanzi wahoze ari icyamamare muri Goodlyf Weasel Manizo yatangaje...
11 May 2022 0

Uwabaye Miss Burundi 2022 yasubije abakomeje kumwibasira bavuga ko ari...

Miss Burundi 2022 Kelly Ngaruko avuga ko atewe "icyubahiro [iteka]" no kuba...
8 May 2022 0