skol
fortebet

Menya ibyo ukwiye gukora mu gihe wifuza kugira uruhu rwiza kandi rworoshye

Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu ukwiye kwitondera mu gihe ukeneye kugira uruhu rwiza, rwumutse kandi rworoshye waba wirabura cyagwa se wera ukarinda uruhu rwawe gusaza.

Sponsored Ad

Uruhu rwijimye kandi rudafite ubutoto rubaho biturutse ku kurwirengagiza, kutita ku ruhu birimo kutarwoza neza kenshi, guhura n’izuba, kudahanagura neza bihagije (neza, uruhu rugomba guhanagurwa neza kugirango ukureho uruhu rwapfuye n’umwanda bivuye ku ruhu).

Ukwiye kwitondera cyane uruhu kugirango rugume rusa neza, rusobanutse kandi rworoshye.

Hariho uburyo bwo kugira uruhu rworoshye kandi rwera udakoresheje mukorogo cyangwa ibindi bicuruzwa bishingiye ku miti, ukabikora nta ngaruka mbi na gato ukoresheje ubuki, Sour creme, vinegere [Apple Cider Vinegar] n’umutobe w’indimu.

Ubuki na creme byombi ni byiza mu kurinda za bagiteri, bikagaburira cyane uruhu kandi bigafasha uruhu kurabagirana.

Indimu n’umutobe wayo bikungahaye kuri Vitamine C itanga uruhu rubobereye kandi rworoshye kimwe no gukuraho ingirabuzimafatizo zuruhu zapfuye, ukagira uruhu rworoshye kandi rukayagirana.

Apple Cider Vinegar ifasha kurinda uruhu neza kandi rukagira itoto.

Uko bikorwa: Vanga

Ibiyiko 2 byo kumeza by’ Ubuki
Ibiyiko 2 byo kumeza bya Sour creme
Ikiyiko 1 cyo kumeza cy’umutobe w’indimu cyangwa Vinegere ya Cider

Icyitonderwa: Ibi bishobora gukorwa kabiri mu cyumweru

Bizagufasha kugira uruhu rukeye, kuvanaho imyanda, gukiza no gutunganya uruhu. Bifasha kandi gukuraho inkovu bikanarinda n’izindi nenge zo ku ruhu zizaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa