skol
fortebet

Miss Muyango yahakanye ibyavugwaga ko we n’umukunzi we Kimenyi Yves bibarutse imfura yabo

Yanditswe: Wednesday 28, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Muyango Claudine witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 akanegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto, yahakanye amakuru yavugaga ko yibarutse imfura ye na Kimenyi Yves ukinira Kiyovu Sports.

Sponsored Ad

Amakuru yo kwibaruka kwa Muyango yagiye hanze nyuma y’uko atangaje akuri WhatsApp status ye ko urugendo rwe rwo gutwita rurangiye.

Muri ubwo butumwa, Muyango yanditse ati “Rwari urugendo rukomeye, ndashimira Imana ko yarumfashijemo rukaba rurangiye […] ndi umubyeyi wishimye, ntewe ishema nanjye ubwanjye. Ntagushidikanya ko nzaba umubyeyi mwiza cyane.”

Icyakora,uyu mukobwa wahakanye kenshi ko atwite kandi ari ukuri,yabwiye ikinyamakuru INYARWANDA ko ibi atari ukuri.

Yagize ati "Ariko icyakoza reka nkubwire ubu ndi kumva uri kunsetsa, ubu iri jwi ryanjye uri kumva ndi kuvuga nk’umuntu wabyaye koko. Ntabwo ari byo rwose ubungubu nari niryamiye rwose nanjye nta n’ubwo nari mbizi ariko ntabwo bintunguye kubera ko ibimvugwaho ni byinshi. Ikintungura ni uko nta muntu njya nima amakuru ariko njya gutungurwa nkabona abantu batwanditseho ibintu bitandukanye nyamara atari byo.

Amakuruavuga ko Muyango Claudine uhakana ko yabyaye yari atwite umwana w’umuhungu.

Mu minsi yashize,Muyango yahakanye yivuye inyuma ko adatwite ariko amafoto yafotowe yagiye hanze agaragaza ko atwite inda y’imvutsi.

Muyango na Kimenyi Yves bamaze imyaka ibiri babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, n’ubwo uretse impeta Muyango yambitswe muri Gashyantare 2021 nta wundi muhango w’ubukwe barakora.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi,mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019.



Kimenyi na Muyango bamaze imyaka 2 bakundana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa