skol

Miss Uwase Muyango Claudine yashyize hanze amafoto ari kumwe n’imfura ye na Kimenyi Yves [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 October 2021

Umukunzi wa Kimenyi Yves baherutse kubyarana umwana w’umuhungu,Uwase Muyango Claudine yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye ateruye uyu mwana wabo.


Muyango wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019 (Miss Photogenic 2019) yerekanye isura y’imfura ye na Kimenyi Yves aho yavuze ko adahaga kumureba.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati “Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis”

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2021 ni bwo Kimenyi Yves urindira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports n’umukunwi we Muyango Claudine,bakiriye imfura yabo Kimenyi Miguel Yanis.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wa Bill Gates yashyingiranwe n’umusore w’umunyafurika witabiriye...

Umukobwa w’imfura wa Bill Gates na Melinda Gates Jennifer yashakanye...
21 October 2021 0

Georgina Rodriguez yabuze icyo avuga kubera impano yahawe n’umukunzi we...

Georgina Rodriguez yemeye ko ’yabuze icyo avuga’ kubera impano y’imikufi ya...
15 October 2021 0

The Ben na Pamella basohokanye mu birwa bya Maldives

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bagiye mu biruhuko mu birwa...
15 October 2021 0

Amarangamutima ya Muhire Jean Claude ugiye kubana na Ingabire wamuhaye...

Umugabo witwa Muhire Jean Claude,ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko...
13 October 2021 0

Ntibisanzwe!!! Mu myaka 5 bamaze kubyarana abana 6 [AMAFOTO]

Umugore yavuzwe cyane mu binyamakuru kubera ukuntu amaze kwibaruka impanga...
9 October 2021 0

Umukecuru n’umusaza bakundanye bacyigana muri kaminuza bahuye nyuma y’imyaka...

Umugabo n’umugore batandukanye ku ruhu,bakundanye rwihishwa bacyiga muri...
8 October 2021 0