skol
fortebet

Muhire Jean Claude wasezeranye n’umukobwa wamuhaye impyiko yavuze ko ataricyo yamukundiye

Yanditswe: Monday 16, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Muhire Jean Claude wamenyekanye cyane mu binyamakuru ubwo yagiraga uburwayi bw’impyiko agasabwa gushaka umuha imwe, birangira umukunzi we ariwe uyimuhaye.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize,nibwo Muhire n’umukunzi we Marie-Reine Uwera Ingabire basezeranye mu mategeko bituma abantu benshi kuri Twitter bashima uru rukundo rwabo.

Muhire warwaye impyiko bigasaba ko azisimbuza,yafashijwe n’abantu batandukanye binyuze kuri GoFundMe abona uburyo bwo kujya kwivuriza mu mujyi wa Cairo mu Misiri ndetse ajyana n’uyu mukunzi we Ingabire wamuhaye impyiko.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times,Muhire Jean Claude,yavuze ko benshi bazi ko yakundiye Ingabire ko yamuhaye impyiko kandi na mbere y’aho bari inshuti.

Yagize ati “Twamenyanye muri 2012.Twembi twaririmbaga muri korali imwe.Twese turi Abagatolika.Naririmbaga Tenoro we akaririmba Soprano.Umunsi umwe muri korali twakinnye umukino wa Kakawete.

Ku bw’amahirwe twaratomboranye ni naho umubano waturutse.Muri icyo gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ahitwa Lycée Notre Dame de Cîteaux.”

Yavuze ko atibuka neza tariki yabwiriye Ingabire ko amukunda gusa ngo hari muri 2015.

Kuwa 12 Kanama 2021,ni umunsi utazibagirana mu mateka y’aba bombi kuko aribwo basezeranye imbere y’amategeko ndetse Muhire yavuze ko mu minsi iri imbere bazakora ubukwe.

Uyu musore yavuze ko Ingabire atari umukunzi we gusa ahubwo ari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe.

Ati “Mu myaka 3 ishize,narwaye impyiko ariko niwe wa mbere wanyitayeho.”

Uyu musore akimara gusabwa gushaka umuha impyiko,yagombaga gushaka uwo mu muryango we uyimuha kuko aribo bakunze guhuza gusa ariko nta muntu n’umwe bavukana.

Yahise atekereza mu nshuti ze aho muri 6 bari bamwemereye ku mwanya wa mbere hari Ingabire Marie Reine.

Yagize ati “Bakoze ibipimo byinshi,ku bw’amahirwe basanga turahuje.Ghunda yo gusimbuza impyiko nayo yari igoye kuko mu Rwanda nta bitaro bibikora kandi icyo gihe hari Covid-19.”

Abifashijwemo n’ubufasha bw’abantu muri GoFundMe,bitunguranye mu minsi 3 yari abonye ibihumbi 23 by’amadolari hanyuma ajya kwivuza.

Kuwa 30 Ugushyingo 2020 nibwo Muhire yahinduriwe impyiko hanyuma Kuwa 27 Ukuboza we na Ingabire bagaruka mu Rwanda.

Muhire yavuze ko ubu ameze neza.Ati “Meze neza ubu.Mpora nisuzumisha ariko ubu meze neza.”

Muhire yavuze ko nubwo benshi bakeka ko yakundiye Ingabire ko yamuhaye impyiko ariko na mbere y’aho bari inshuti cyane.

Ati “Nashyingiranwe na Ingabire kubera ko twari tuziranye na mbere.Na mbere y’uko ampa impyiko twari twarapanze gushyingiranwa,nza kurwara.

Niwe nkunda cyane.Akunda gusenga no kuririmba.Tumaze imyaka myinshi dukundana.Hashize imyaka 9.N’umuntu wita ku bantu atari njye gusa kuko ndwaye ahubwo n’abandi bari mu bibazo n’abakennye.

Aba bombi bakora ibikorwa byo gufasha abababaye,by’umwihariko impfubyi n’abakene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa