skol
fortebet

Munyakazi Sadate yigaritse umukobwa wamushinje ko yamufashe ku ngufu

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yahakanye amakuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, y’umukobwa wamushinjaga kumufata ku ngufu.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo umukobwa ukoresha amazina ya Afsa Karenzi kuri Twitter, yanditse kuri uru rubuga avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Munyakazi Sadate.
Yagize ati “Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi.”
Yakomeje abwira RIB ko yagira icyo ikora (...)

Yakomeje abwira RIB ko yagira icyo ikora ku byamubayeho, anasaba ko yarindwa ibikangisho by’uyu mugabo.

Munyakazi Sadate abinyujije kuri Twitter, yavuze ko uyu mukobwa nta hantu amuzi amugira inama yo kwitabaza ubutabera.

Ati "Mbonye ubutumwa #AfsaKarenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, Uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanze ari babandi basebya n’u Rwanda."

Yakomeje agira ati "Inzira nziza niba yumva yarahohotewe yagana Ubutabera aho gushakira kumenyekana ku mazina y’abandi ashaka kuyangiza, abantu tuvugisha ukuri twamagana abanzi b’Igihugu duhora twiteguye abantu nkaba kandi niba ariyo nzira nshya bahisemo baribeshya nayo ntizabahira."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa