skol

Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports agiye kurushinga na Madamu Soraya wabaye Minisitiri wa MINICOM

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022

Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu (BNR), Hon. Hakuziyaremye Munyana Soraya wanabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda agiye kurushinga na Murangwa Eric Eugène wabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi.

Ubukwe bw’aba bombi buzaba kuya 14 Kanama 2022.

Murangwa Eugène wamenyekanye muri Rayon Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanayirokoka kubera ko yakiniraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda,agiye kurushinga n’uyu munyapolitiki.

Murangwa Eric Eugène yari azwiho kurinda buri gihe yambaye ingofero y’urubaraza.

Murangwa yakiniye ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 11 ari umuzamu, kuva mu 1986 kugeza mu 1997 mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi ari naho aba muri iki gihe akora ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.

Ahagana muri 2010 nibwo Murangwa yashinze Ishyirahamwe yise mu rurimi rw’Icyongereza (Football for Hope Peace and Unity – FHPU). FHPU rifite ibikorwa mu Rwanda ndetse no mu Bwongereza.Muri 2018,Murangwa yanahawe umudali w’icyubahiro n’umwamikazi w’Ubwongereza,Elisabeth wa II kubera ibikorwa bye bya siporo.

Uyu mudari, Murangwa yawuhawe ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 15 Werurwe 2018, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwakazi izwi nka ’Buckingham Palace’; wayobowe na HRH Prince Charles uzwi ku izina ry’Ubwami rya Prince of Wales.

Ku rundi ruhande,Soraya Hakuziyaremye ni umunyarwandakazi w’umucuruzi,umunyamwuga mu bijyanye n’imicungire y’imari akaba n’umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu nama y’abaminisitiri, ku ya 18 Ukwakira 2018.

Kuwa 15 Werurwe 202 nibwo Madamu Soraya yasimbuwe na Habyarimana Béata muri MINICOM.Hakuziyaremye yaburaga igihe gito ngo yuzuze imyaka itatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.Soraya Hakuziyaremye ubu ni Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.






Murangwa wakinaga yambaye ingofero agiye kurushinga na Madamu Soraya

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nshuti Innocent wa APR FC yateye imitoma irenze umukunzi we ku isabukuru...

Rutahizamu wa APR FC,Nshuti Innocent yasutse amarangamuti ye ku mbuga...
28 June 2022 0

Rutahizamu wa Mukura VS yambikiye impeta umukunzi we mu rukari...

Ndizeye Innocent, ukina asatira muri Mukura VS yambitse impeta umukunzi we...
28 June 2022 0

Igihe ubukwe bw’Umunyanyamakuru Uwimana Clarisse buzabera cyamenyekanye

Umunyamakurukazi w’imikino kuri B&B FM- Umwezi, Uwimana Clarisse...
25 June 2022 0

Umuganga yakuyemo ijisho ritari ryo umurwayi bimuviramo guhuma

Muganga yakoze amakosa akomeye akuramo ijisho ritari ryo mu gihe cyo kubaga...
24 June 2022 0

Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports agiye kurushinga na Madamu Soraya...

Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu (BNR), Hon. Hakuziyaremye...
23 June 2022 0

Umunyamakurukazi Uwimana Clarisse ukunzwe mu mikino yambitswe impeta...

Umunyamakurukazi uri mu bakunzwe mu mikino Uwimana Clarisse uzwi ku...
20 June 2022 0