Muvara Ronald wa REG VC yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 21, Jun 2024

Umukinnyi Muvara Ronald ukinira ikipe ya REG Volleyball Club n’ikipe y’igihugu yasezeranye imbere y’amategeko na Umuhoza Mariam bamaranye imyaka isaga 7 bakundana.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 20 Kamena 2024, ubera ku murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Muvara Ronald na Umuhoza Mariam batangiye gukundana ubwo bose bigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rusumo High School.
Tariki 30 Kamena 2024, ni bwo aba bombi bazakora ubukwe, aho gusaba no gukwa bizabera i Rebero, basezeranire muri EAR Remera, mu gihe abatumiwe bazakirirwa i Rebero.
Muvara Ronald uzwiho kurekura ibiro bikomeye cyane, yatangiye gukina umukino wa Volleyball kuva mu 2013, ubwo yakiniraga ikigo cya Rusumo High School, ahava mu 2017 yerekeza muri APR VC, ayikinira umwaka umwe 2018/19,yerekeza muri Gisagara 2020, ayivamo 2023.
Aherutse gusinyira REG VC, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda.
Tariki 14 Mutarama 2024, ni bwo Muvara yateye ivi asaba Mariam ko yazamubera umufasha,nawe arabimwemerera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *