skol
fortebet

Myugariro Muvandimwe JMV yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’iminsi 4 gusa ateye ivi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 25, Jun 2021

Myugariro Muvandimwe JMV yasezeranye n'umukunzi we nyuma y'iminsi 4 gusa ateye ivi

Sponsored Ad

skol

Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Police FC,Muvandimwe Jean Marie Vianney yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Umwari Rurangwa Irène ukwi ku izina rya Soleil.

Ku wa 20 Kamena 2021 nibwo uyu myugariro yari yateye ivi asaba uyu mukunzi we kuzamubera umugore w’isezerano undi arabyemera ibyishimo bitaha imitima ya bombi.

Ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021 nibwo Muvandimwe na Umwari basezeraniye mu Murenge wa Nyakanda mu Karere ka Nyarugenge,biyemeza kuzatandukanwa n’urupfu.

Muvandimwe na Umwari bamaze imyaka igera ku munani bakundana ndetse biyemeje kuzakora ubukwe ubwo icyorezo cya Covid-19 kizaba kigabanutse.

Muvandimwe ari mu mpera z’amasezerano ye muri Police FC amazemo imyaka igera kuri itandatu nubwo uyu mwaka w’imikino wamugoye kubera ibibazo by’imvune.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa