skol
fortebet

NDAGISHA INAMA:Nabanye n’umugabo uba mu mahanga duhujwe n’inshuti none byarananiye kumukunda-Nkore iki?

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 07, Feb 2022

NDAGISHA INAMA:Nabanye n'umugabo uba mu mahanga duhujwe n'inshuti none byarananiye kumukunda-Nkore iki?

Sponsored Ad

skol

Muraho neza ndifuza ko mwangira inama ndabinginze.
Mungire inama nzima kuko birankomereye nabikoze nziko bizampira nk’abandi none biranze.
Nd’umukobwa, mfite imyaka 25, hari umukobwa w’inshuti yanjye twiganye yaje gushaka muri Africa yepfo ubu amaze kubyara 2, rero yaje kumenyana n’umusore w’Umunyarwanda amusaba ko yamushakira umugore w’Umunyarwandakazi nuko araduhuza turakundana.Mu gihe gito cyane kitarenze amezi 2 twumvikana kubana yewe barasaba barakwa ariko umusore ntiyari ahari (…)

Muraho neza ndifuza ko mwangira inama ndabinginze.

Mungire inama nzima kuko birankomereye nabikoze nziko bizampira nk’abandi none biranze.

Nd’umukobwa, mfite imyaka 25, hari umukobwa w’inshuti yanjye twiganye yaje gushaka muri Africa yepfo ubu amaze kubyara 2, rero yaje kumenyana n’umusore w’Umunyarwanda amusaba ko yamushakira umugore w’Umunyarwandakazi nuko araduhuza turakundana.Mu gihe gito cyane kitarenze amezi 2 twumvikana kubana yewe barasaba barakwa ariko umusore ntiyari ahari kuko ntibyari kumworohera kuza mu Rwanda.

Ubu tuvugana twarabanye tumaranye ukwezi kumwe sindanamenya niba naba ntwite,gusa ikibazo mfite kugeza ubu uyu mugabo kuva namukubita ijisho sinigeze mukunda na rimwe habe na gato pee.

Ngerageza kubyishyiramo ngo mukunde byaranze noneho hakubitiraho utudefo yifitiye harimo nibyo kutubahiriza inshingano z’urugo nkuko bikwiye nkumva mwangiye icyo.

Mu byukuri numvaga tuzabana nkagenda mukunda buhoro buhoro ariko byaranze pe na kwa kundi uvuga ngo umuntu simukunda ariko ngerageza kumwishimira nibura nabyo wapi, gusa kuri we arankunda cyane gusa mbambwije ukuri ngewe byaranze.

Mpora ndira nkicuza icyanzanye nkibaza nzakomeza kuba muri ubu buzima kugeza ryari?? Mumfashe ndaremerewe pee

Ibitekerezo

  • Vana uburofa aho! Ngo ..."yaraduhuje turakundana..." hanyuma uti ".....simukunda.....".

    NSHUTI YANJYE NTUNZI NANJYE SINKUZI ,INAMA NAKUGIRA NIBA WE AGUKUNDA NAWE SENGA IMANA YATUREMYE IGUHE URUKUNDO
    RWO KUMUKUNDA KANDI NZI NEZA KO NUBISENGERA UZAHITA UBONA IGISUBIZO VUBA NI satani iri KUKUVANGIRA KUGIRANGO USENYE
    satani yababajwe nuko WUBWTSE. IBUKA IBYO YESU YAKUNYUJIJEMO GUTE IBYO BYAMUNANIRA?KANDI NANJYE NDAGUSENGERA.ISHIME WIBABARA
    KUKO YESU CHRISTO YATSINZE URUPFU ARAZUKA .MWIZERE AZURE URUGO RWAWE satana ashaka kukunyaga.YESU CHRISTO ARAGUHA AMAHORO
    UMUNEZERO ,AGUHE URUKUNDO.AMEN.YESU NUWIBIHE BYOSE.ARAGUTABAYE.MWIZINA RYA YESU ABO na abadayimoni bashakaga kugusenyera.bashye bashyirire nibisigisigi bishyirire bishyire burundu AMAHORO, URUKUNDO BITAHE MURWAWE.

    iyo nomero ntibaho umuhaye

    Uzampamagare kuriyi numero 0659690340

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa