skol
fortebet

Nigeria: Hadutse umuriro mu masengesho yo kwibuka TB Joshua

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hadutse umuriro ku wa mbere nijoro ahabikwa ibikoresho ku rusengero rw’i Lagos rw’uwari umuvugabutumwa ukomeye wo muri Nigeria TB Joshua, wapfuye mu kwezi kwa gatandatu.
Uwo muriro wadutse ubwo hari harimo kuba umutambagiro hacanwe amabuji, mu kwibuka uwo muvugabutumwa wapfuye afite imyaka 57.
Abari bateraniye mu itorero Synagogue bamwibuka mu masengesho yari ayobowe n’umupfakazi we Evelyn Joshua, babyiganye bagerageza gukiza amagara yabo. Iryo torero ryavuze ko uwo muriro watewe n’ikibazo (...)

Sponsored Ad

Hadutse umuriro ku wa mbere nijoro ahabikwa ibikoresho ku rusengero rw’i Lagos rw’uwari umuvugabutumwa ukomeye wo muri Nigeria TB Joshua, wapfuye mu kwezi kwa gatandatu.

Uwo muriro wadutse ubwo hari harimo kuba umutambagiro hacanwe amabuji, mu kwibuka uwo muvugabutumwa wapfuye afite imyaka 57.

Abari bateraniye mu itorero Synagogue bamwibuka mu masengesho yari ayobowe n’umupfakazi we Evelyn Joshua, babyiganye bagerageza gukiza amagara yabo.

Iryo torero ryavuze ko uwo muriro watewe n’ikibazo gito cyabaye mu nsinga z’amashanyarazi. Ryavuze ko uwo muriro wazimijwe kandi ko nta muntu wahitanye.

Umuvugabutumwa wo muri Nigeria Temitope Balogun Joshua, cyangwa TB Joshua, wari umwe mu bazwi cyane muri Afurika, yapfuye afite imyaka 57 mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

TB Joshua azashyingurwa aho kuri iryo torero ku wa gatanu.

TB Joshua yari nde?

Yari yarashinze itorero rizwi nka Church of All Nations.

Yari umwe mu bavugabutumwa bakomeye bo muri Nigeria banyuza ivugabutumwa ryabo kuri televiziyo, ariko bishoboka ko ari we utagiraga amaringushyo menshi no kwiyemera ugereranyije n’abandi bavugabutumwa bagenzi be.

Gutangira kumenyekana kwe mu mpera y’imyaka ya 1990, kwahuriranye no kwiyongera kw’ibiganiro by’"ibitangaza" byacaga kuri televiziyo y’igihugu bikozwe n’abapasiteri (abapasitori) batandukanye.

TB Joshua akenshi yanenzwe ko adafite ubuhanga mu ivugabutumwa nk’ubwa bagenzi be iyo bigeze mu gihe cyo "gukiza" - ubwo haba havugwa amasengesho yungikanywa asa nk’arimo kwirukana ikintu.

Ivugabutumwa rye ryavugaga ko rikiza ubwoko bwose bw’indwara, zirimo na SIDA (HIV/AIDS), kandi ryitabirwaga n’abantu bavuye mu bice bitandukanye byo ku isi.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bitabiraga amasengesho ye ya rimwe mu cyumweru i Lagos, umujyi mukuru w’ubucuruzi wa Nigeria.

Uyu abayoboke be bitaga "Prophet" ("Umuhanuzi"), yayoboraga televiziyo ya gikristu yitwa Emmanuel TV, kandi kenshi yajyaga kogeza ubutumwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Bwongereza no muri Amerika y’epfo.

Mu mwaka wa 2014, rumwe mu nsengero ze rwarasenyutse rwica abantu 116, barimo n’abo muri Afurika y’epfo benshi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa