skol

Nirwogere! Mimi yahaye isezerano rikomeye umugabo we Meddy barushinze

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda no muri EAC, Meddy yashyingiranwe n’umukunzwe we bari bamaranye imyaka 5 w’umunya-Etiyopiyakazi Mimi Mehfira.

Umunyenga w’urukundo aba bombi bamazemo iminsi niwo watumye biyemeza kubana akaramata nk’umugabo n’umugore mu birori byabereye muri US.

Nyuma y’ubu bukwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yagize ati"nzahora iteka nkufashe amaboko".

Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bizwi mu Rwanda nka The Ben,K8 Kavuyo, Emmy,Adrien Misigaro,The Ben na King James baje kuririmbira abageni.

The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James aririmba Ganyobwe yasusurukije ubukwe.Mu bitabiriye ubukwe harimo kand Miss Rwanda 2009 Grace Bahati n’abandi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika hanyuma aza gutangaza ko ari uyu mukobwa w’Uburanga ukomoka muri Ethiopia Mimi ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye "Ntawamusimbura".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa