skol
fortebet

Nyina wa Shakira yahishuye icyo yifuza ku mubano w’umukobwa we na Pique

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Shakira na Gerard Pique ntibakiri kumwe nk’umugabo n’umugore, ariko nyina w’uyu muririmbyikazi arashaka ko basubirana.
Nidia Ripoll, uri mu mujyi wa Barcelona kwita ku mugabo we urwaye ndetse n’umukobwa we uri mu gahinda k’urukundo, akomeje kwikomeza kugira ngo abashe gufasha abamukunda, barimo abuzukuru be Milan na Sasha.
Iki cyamamare cyo muri Colombia cyagize ukwezi kugoye. Se, William Mebarak, nyuma yo gusubira mu rugo avuye mu bitaro kubera impanuka yagize muri Kamena, byabaye ngombwa ko (...)

Sponsored Ad

Shakira na Gerard Pique ntibakiri kumwe nk’umugabo n’umugore, ariko nyina w’uyu muririmbyikazi arashaka ko basubirana.

Nidia Ripoll, uri mu mujyi wa Barcelona kwita ku mugabo we urwaye ndetse n’umukobwa we uri mu gahinda k’urukundo, akomeje kwikomeza kugira ngo abashe gufasha abamukunda, barimo abuzukuru be Milan na Sasha.

Iki cyamamare cyo muri Colombia cyagize ukwezi kugoye. Se, William Mebarak, nyuma yo gusubira mu rugo avuye mu bitaro kubera impanuka yagize muri Kamena, byabaye ngombwa ko asubizwa mu bitaro kubera ko atari yakize neza. Nk’uko Madamu Ripoll abitangaza ngo barimo gutwara ibintu intambwe ku yindi.

Uyu mubyeyi yatangarije Europa Press, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Hola!ati "Arimo gukira umunsi ku munsi, Imana ishimwe.Murakoze kumbaza. ”

Abajijwe ibijyanye no gutandukana k’umukobwa we, nyina wa Shakira yavuze ko yifuza ubwiyunge hagati y’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru n’umukobwa we. Ati: "Nibyo koko ndashaka ko basubirana.Shakira ameze neza, Imana ishimwe. ”

Nidia yatangaje ko uyu muhanzikazi ahugiye ku bana be. Ibyumweru bike bishize, ibihuha byavuze ko Shakira ateganya gusubira gutura i Miami.

Icyakora, Madamu Ripoll avuga ko atabizi. Agira ati: "Nta gitekerezo mfite, ntabwo twigeze tubiganiraho."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa