skol
fortebet

Papa yatunguwe n’impano yahawe n’umubyeyi wa Cristiano Ronaldo wamusuye

Yanditswe: Wednesday 09, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo,Madamu Dolores Aveiro yavuzwe cyane mu bitangazamakuru nyuma yo guhura n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika,Papa.akamuha umupira w’umuhungu we mu ikipe ya Portugal.
Dolores Aveiro yahuye na Papa Francis i Vatikani mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu,amugenera iyi mpano idasanzwe.
Uyu mubyeyi yashyikirije Papa Francis umupira w’umuhungu we ariko Papa yabaye nk’utunguwe ubwo yawakiraga cyane ko asanzwe akunda ikipe ya Argentina,igihugu akomokamo
Dolores yashyize ifoto (...)

Dolores yashyize ifoto ye na Papa kuri Instagram.

Yanditse ati: "Amarangamutima adasanzwe. Urakoze, Papa Francis."

Benshi bagiye batebya kuri iyi foto bavuga ko uyu mubyeyi yagiye gusengera uyu muhungu we cyane ko amaze imikino 5 adatsinda igitego.

Uyu rutahizamu wa Portugal,Ronaldo, yatsinze ibitego 14 mu mikino 25 yakinnye kuva yagaruka muri Manchester United avuye Juventus muri Kanama umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa