skol
fortebet

Prince Harry ’yanditse igitabo avuga ukuntu yakubiswe na mukuru we’

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igikomangoma Harry yavuze ko mukuru we William yamusagariye akamukubira, nk’uko ikinyamakuru Guardian kivuga ko kibikesha igitabo cye, Spare, kiri hafi gusohoka.
Guardian ivuga ko icyo gitabo kivuga ku bwumvikane bucye bwa bombi bushingiye ku mugore wa Harry, Meghan.
Iki kinyamakuru gisubiramo Igikomangoma Harry avuga ngo: “Yamfashe mu ijosi, aca isheni yanjye, maze ankubita hasi.”
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itarabona kopi y’icyo gitabo Spare.
Biteganyijwe ko kizasohoka kuwa kabiri (...)

Sponsored Ad

Igikomangoma Harry yavuze ko mukuru we William yamusagariye akamukubira, nk’uko ikinyamakuru Guardian kivuga ko kibikesha igitabo cye, Spare, kiri hafi gusohoka.

Guardian ivuga ko icyo gitabo kivuga ku bwumvikane bucye bwa bombi bushingiye ku mugore wa Harry, Meghan.

Iki kinyamakuru gisubiramo Igikomangoma Harry avuga ngo: “Yamfashe mu ijosi, aca isheni yanjye, maze ankubita hasi.”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itarabona kopi y’icyo gitabo Spare.

Biteganyijwe ko kizasohoka kuwa kabiri utaha, ariko Guardian ivuga ko yabonye kopi yacyo habaye kumvikana ku mutekano wabyo.

Ingoro y’umwami ya Buckingham Palace ntacyo irasubiza ku busabe bwo kugira icyo ivuga.

Guardian ivuga ko icyo gitabo kivuga ko ubushyamirane bwavuze ku byo Igikomangoma William cyavuze kuri murumuna we Harry bari iwabo i London mu 2019.

Iki kinyamakuru kivuga ko Harry yanditse ko mukuru we yaneguraga kuba yarashakanye na Meghan Markle – kandi ko William yasobanuye Meghan nk’umuntu “ugoye”, “imyifatire mibi”.

Harry ngo yanditse ko mukuru we yarimo “ashimangira ibivugwa mu itangazamakuru” mu gihe ubu bushyamirane bwafataga indi ntera.

Iki kinyamakuru kivuga ko yasobanuye ibyakurikiyeho mu nyandiko ye ati:

"Yashyize hasi [ikirahure] cy’amazi, anyita irindi zina, maze aza ansanga. Byose byarihuse. Byarihuse cyane.

“Yamfashe mu ijosi, ancira isheni, maze ankubita hasi.

“Nituye ku isahani y’imbwa, yahise inkata ku mugongo, ibice byayo birantema. Naryamye aho umwanya, mbura icyo nkora, maze ndahaguruka musaba gusohoka.”

Martin Pengelly, umunyamakuru wa Guardian wanditse iyi nkuru, avuga ko ategereye itsinda ry’itumanaho ry’igikomangoma William.

Avuga ko inkuru ye ishingiye ku “nkuru y’igitabo cya Harry, ni ibyavuzwe na Harry”.

Uyu munyamakuru yabwiye BBC ati: “Mu kuyandikaho, twitondeye kubyita imirwano kuko Harry avuga ko atigeze amusubiza.”

Harry yandika ko mukuru we yamubwiraga ngo amusubize ariko we akabyanga, nk’uko Guardian ibivuga, nyuma William yagize “kwicuza, kandi asaba imbabazi”.

Mu nkuru mbarankuru ya Netflix ya Harry na Meghan, Harry avuga ibihe bikomeye baciyemo bakiba ibwami, n’igihe rimwe yari kumwe na mukuru we, se na nyirakuru ( Queen Elizabeth) bikamera nabi.

Hari aho agira ati: “Byari biteye ubwoba kubona mukuru wanjye atera hejuru akambwira nabi na data akavuga ibintu bitari ukuri, mu gihe nyogokuru yicaye acecetse yakira ibyo byose.”

Guardian ivuga ko Harry yanditse ko muri Mata (4) 2021 nyuma yo gushyingura sekuru Prince Phillip, yahuye na se Charles, wari ukiri igikomangoma, hamwe na William bikamera nabi.

Harry yandika ko icyo gihe se yahagaze hagati ye na William akavuga ngo “nyabuneka bahungu, imyaka yanje ya nyuma ntimuyihindure agahinda.”

Muri video nto ibanziriza ikiganiro kirambuye kizerekanwa tariki 8 z’uku kwezi kwa Mutarama mbere gato yo kumurika icyo gitabo, Harry agira ati: “Ndifuza gusubirana data, ndifuza gusubirana umuvandimwe wanjye.”

Gusa muri icyo kiganiro, Harry yabwiye ITV ko “bo nta bushake na bucye berekana bwo kwiyunga,” nubwo bitaraboneka neza abo yavugaga.

Buckingham Palace yanze kugira icyo ivugaho kuri ibi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa