skol

Rick Ross urukundo rwamutamaje agaragaza ko yihebeye Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 June 2021

Umuraperi ukomeye ku isi Rick Ross yagaragaje ko yakunze cyane umunya Tanzania Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz kugeza naho amusaba kujya muri Amerika.


Rick Ross akunze kwishimira amafoto y’uyu mugore kuri Instagram ndetse akayatangaho ibitekerezo hari iyo yamubajije niba agiye kujya muri Amerika.

Hamisa Mobetto yasangije abakunzi be ifoto ari kwinezeza muri Zanzibar ibera Rick Ross imbarutso yo kwerurira uyu mugore ko umukunda.

Iyi foto Hamisa yayiherekeje amagambo agira ati” Uwo Imana yahaye umugisha nta muntu n’umwe wamurwanya”.

Rick Ross yahise aza ari uri uwa gatanu mu bashyizeho ibitekerezo maze yandika agira ati#mine” bisobanuye mu Kinyarwanda ngo ” #uwanjye”.Mobetto na we yahise asubiza ati”Only yours”, bishatse kuvuga ngo “uwawe gusa.”

Bijya gutangira,ifoto ya mbere Rick Ross yavuzeho yakoresheje utumenyetso(emojis) ku buryo byagoye benshi gusobanura ibyo yanditse, ariko kuri iyi nshuro batangiye gukoresha amagambo bagasubizanya.

Hari indi foto Mobetto yashyizeho ari imbere y’imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover, iherekezwa n’amagambo umuntu agenekereje mu Kinyarwanda agira ati”sindimo kugerageza kujya mu rukundo, ndagerageza kuba ndi muri Ranger Rover.”

Rick Ross yahise aza avuga kuri iyi foto ngo “Your Moving to US” mu rurimi rw’iwacu bivuze ngo “ugiye kwimukira US”, Mobetto na we yahise amubwira ngo “all my bags packed. I’m ready”, bivuze ngo “ibikapu byanjye byose nabipakiye nditeguye.”

Benshi bari kwibaza ibaribaza ku rukundo rw’aba bombi rukomeje kumeneka ku mbuga nkoranyambaga badahura.

Hamisa Mobetto aherutse kubwira Brett Berish ko ahawe amahirwe yo gukorana n’indirimbo n’umunyamerika yahitamo gukorana na Rick Ross.



Rick Ross wiyise "richforever" kuri Instagram yakunze Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Georgina Rodriguez yabuze icyo avuga kubera impano yahawe n’umukunzi we...

Georgina Rodriguez yemeye ko ’yabuze icyo avuga’ kubera impano y’imikufi ya...
15 October 2021 0

The Ben na Pamella basohokanye mu birwa bya Maldives

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bagiye mu biruhuko mu birwa...
15 October 2021 0

Amarangamutima ya Muhire Jean Claude ugiye kubana na Ingabire wamuhaye...

Umugabo witwa Muhire Jean Claude,ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko...
13 October 2021 0

Ntibisanzwe!!! Mu myaka 5 bamaze kubyarana abana 6 [AMAFOTO]

Umugore yavuzwe cyane mu binyamakuru kubera ukuntu amaze kwibaruka impanga...
9 October 2021 0

Umukecuru n’umusaza bakundanye bacyigana muri kaminuza bahuye nyuma y’imyaka...

Umugabo n’umugore batandukanye ku ruhu,bakundanye rwihishwa bacyiga muri...
8 October 2021 0

Kenya: Umusaza amaze imyaka myinshi aba mu buvumo nyuma yo kwirukanwa mu...

Umusaza ukomoka muri Kenya, w’imyaka 70 asigaye aba mu buvumo nyuma y’aho...
7 October 2021 0