skol
fortebet

Rutahizamu Jacques Tuyisenge yavuye mu mwiherero w’Amavubi ajya kwitegura ubukwe

Yanditswe: Friday 20, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu na APR FC, Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya, kubera ubukwe afite ku wa Gatandatu, aho azaserana imbere y’Imana n’umufasha we Musiime Recheal Jordin.
Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021.
Icyo gihe, bombi bari bateganyije ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bazahita bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana, ariko (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu na APR FC, Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya, kubera ubukwe afite ku wa Gatandatu, aho azaserana imbere y’Imana n’umufasha we Musiime Recheal Jordin.

Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021.

Icyo gihe, bombi bari bateganyije ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bazahita bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana, ariko bisubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Amakuru dukesha IGIHE nuko impamvu Tuyisenge yahisemo gusubika uyu muhango kugira ngo azakore ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu bo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe.

Uyu mukinnyi yari mu bari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021.

Gusa, yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa Sita kugira ngo ajye kwitegura ubukwe buzabera mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu muri Gorilla Hotel.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021 iyobowe na Perezida Kagame, bivuga ko “Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y‘Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50.”

Bikomeza bivuga ko “Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.”

Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yagiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gormarhia yo muri Kenya ayigiriramo ibihe byiza.

Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atlético de Luanda yavuyemo agaruka mu Rwanda, asinyira ikipe y’Ingabo ya APR FC muri Nzeri 2020 amasezerano azageza mu mwaka 2022.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa