skol
Fortebet

Rutahizamu Mauro Icardi n’umugore we baryohewe no gusura Pariki y’Ibirunga [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 June 2022

Rutahizamu wa PSG, Mauro Icardi n’umugore we, Wanda Nara, basuye U Rwanda mu minsi yashize kandi bagize ’ibihe batazibagirwa’ ubwo basuraga ingagi mu birunga.

Umunya-Argentine Mauro Icardi ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa n’umugore we Wanda Nara bizihirije mu Rwanda isabukuru y’imyaka umunani bamaze mu rushako.

Nkuko amafoto yagiye hanze abigaragaza,aba bombi bishimiye gusura Pariki y’ibirunga aho bifotoye amafoto menshi bamwenyura.

kinyamakuru Clarín cyo muri Argentine giheruka gutangaza ko Wanda Nara w’imyaka 35 yasabye umugabo we Mauro Icardi kumutembereza mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’ugushyingiranwa kwabo.

Mu gihe bamaze mu Rwanda, Wanda na Mauro basuye ibice bitandukanye bitatse ibyiza nyaburanga mu gihugu. Ntabwo hatangajwe igihe bahagereye n’umunsi bahaviriye.

Banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva baruhukiyemo.

Mauro Icardi w’imyaka 29 yasezeranye kubana na Wanda Nara ufite imyaka 35 mu 2014. Uyu mugore yari amaze gutandukana na Maxi López babanye mu 2008-2013, bakabyarana abana batatu.

Rutahizamu Mauro Icardi yasuye u Rwanda nyuma y’uko bagenzi be Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer bakinana muri Paris Saint Germain [PSG] na bo baheruka kurugiriramo ibihe byiza.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore ibintu ukwiye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka

Igitondo utangiye neza niryo pfundo ryo kugira umunsi mwiza ndetse...
1 August 2022 2

Sandra Teta yahishuye abamukubise bakamugira intere batari umukunzi we...

Hari amakuru yiriwe avugwa ku munsi w’ejo ko Umunyarwandakazi Sandra Teta...
29 July 2022 0

Kapiteni wa REG BBC yambitse impeta umukunzi we nawe wakinnye Basketball...

Kapiteni w’Ikipe ya REG BBC, Kaje Elie, yambitse impeta y’urukundo Ishimwe...
26 July 2022 0

Yashyingiranwe n’umunyeshuri yigishije akamubwira ko nasoza amashuri...

Ku ya 18 Kamena 2022, Bwana Naboth Mpireirwe, umunyamabanga w’akarere ka...
25 July 2022 0

Nizeyimana Mirafa agiye kurushinga n’umukobwa w’uburanga bahuriye Zambia...

Umukinnyi Nizeyimana Milafa wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nka Police...
24 July 2022 0

Umusore yagiye mu birori byo kurangiza kaminuza yikoreye ibiti nyina...

Umusore witwa Ephrem Belete ukomoka muri Ethiopia yagaragaye yikoreye inkwi...
23 July 2022 1