skol
fortebet

Rwamagana: Urukundo rwatumye umubikira yiyambura ivara asanga umushumba

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mukamana Christine w’imyaka 29 wari umubikira yiyambuye ivara yisangira umusore witwa Ndayishimiye Fabrice wari umushumba w’inka kugira ngo babane akaramata.
Mukamana wari umaze kurahirira kuba umubikira mu 2019 yaje kwiyambura ivara (cya gitambaro ababikira bambara) muri 2021 yisangira uwo yakunze.
Si inkuru mpuha cyangwa mbarirano kuko Ndayishimiye Fabrice w’imyaka 18 wahoze ari umushumba w’inka z’ababikira na Mukamana Christine w’imyaka 29 wahoze ari umubikira batuye mu Mudugudu wa Mubuga mu (...)

Sponsored Ad

Mukamana Christine w’imyaka 29 wari umubikira yiyambuye ivara yisangira umusore witwa Ndayishimiye Fabrice wari umushumba w’inka kugira ngo babane akaramata.

Mukamana wari umaze kurahirira kuba umubikira mu 2019 yaje kwiyambura ivara (cya gitambaro ababikira bambara) muri 2021 yisangira uwo yakunze.

Si inkuru mpuha cyangwa mbarirano kuko Ndayishimiye Fabrice w’imyaka 18 wahoze ari umushumba w’inka z’ababikira na Mukamana Christine w’imyaka 29 wahoze ari umubikira batuye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyabasuye bagitangariza byinshi ku rukundo rwabo rudasanzwe.

Ndayishimiye amaze amezi umunani abana n’umugore we (ntibarasezerana mu mategeko cyangwa mu rusengero). Ahamya ko yatangiye gukundana n’umugore we akiri kwigira kujya mu bubikira, amaze kurahira nabwo ngo bakundanye umwaka urenga mbere yuko babana.

Umuzi w’urukundo rwabo

Mukamana avuga ko yarangije amashuri yisumbuye mu 2014 mu 2015 ahitamo kujya kwiyegurira Imana kuko ari ibintu yumvaga akunze cyane, mu kugera mu babikira bitwa Abigishwa ba Yezu mu Ukarisitiya, yatangiye kwiga imyaka ine kugira ngo agere ku isezerano rye rya mbere.

Ubuzima bwarakomeje amasomo ayafata neza ari nako acishamo agakora imirimo itandukanye muri icyo kigo kibarizwa i Nzige mu Karere ka Rwamagana.

Ku rundi ruhande, mu 2017 nibwo Ndayishimiye yatangiye gukora mu babikira asanga muri iyo minsi Mukamana ariwe ufite inshingano zo gutekera abandi babikira. Uyu musore we ngo yaje ashinzwe gushakira ubwatsi inka zabo ariko akaba ari nawe ujya kuzana ibyo ababikira bari butekerwe, byumvikane ko bavuganaga kenshi ku byo guteka biri buboneke.

Mukamana ati “Aho niho twatangiye kugenda dushyikirana, ankunda ntabizi bigeze aho numva arabimbwiye bibanza kumbera urujijo ariko uko iminsi igenda iza nanjye nkagenda mukunda.”

Ndayishimiye we yagize ati “Ninjye wamubwiye ko mukunda bwa mbere twabanje kwisanzuranaho buri wese akajya amenya amabanga y’undi nza kumubwira ko mukunda abanza kunyangira ageze aho aranyemerera, abandi babikira ntibabibonaga ko dukundana gusa abakozi bo bajyaga babibona gake kuko hari ubwo kwihishira byangaga.”

Ndayishimiye avuga ko bakomeje gukundana kuva mu 2017 gusa bakabigira ibanga ariko rimwe na rimwe urukundo rukagera aho rukabatamaza mu nshuti, yavuze ko bahamagaranaga inshuro nyinshi ku buryo urukundo rwabo rwakuraga umunsi ku munsi.

Yirukanwe ku kazi azira gukunda umubikira

Ndayishimiye avuga ko umwaka wa 2021 atazawibagirwa ngo kuko ari bwo ababikira baje gusa n’abakeka ko hari umubikira mugenzi wabo bakundana bahita bamwirukana nawe bamwimurira Kicukiro kugira ngo babashyiremo intera, Mukamana abone uko akomeza kwiyegurira Imana.

Ndayishimiye ati “Uko kunyirukana kwanteye imbaraga bituma ntaha ndagenda nubaka inzu nkomeza gukorana imbaraga kugira ngo nzamurongore tuve mu mayira abiri, nabonaga ari umuntu ukuze ku buryo murongoye yamfasha kuko njye nkiri muto, naragiye rero ndakora cyane ndubaka.”

Uko Mukamana yiyambuye ivara kubera urukundo

Mukamana yavuze ko hari igihe cyageze Ndayishimiye akamubaza niba azakomeza kumukunda amubangikanya no kwiyegurira Imana, icyo gihe ngo kubona igisubizo ntabwo byamworoheye ariko ngo uko iminsi yigiraga imbere niko urukundo rwamusazaga.

Ati “Uko iminsi yigira imbere niko urukundo rwansazaga bigera aho mvamo nyine nisangira uwo nakunze. Njya kuvamo nari nsigaye ndyama nkumva nta bitotsi mfite kubera urukundo, nageze aho mfata icyemezo bwa mbere ndasezera barabyanga kuko nabonaga ibyo ndimo ndi kwishushanya banyimurira Kicukiro njyayo hashize amezi atatu ndasezera.”

Mukamana yavuze ko Ndayishimiye ari impano Imana yari yaramugeneye ngo kuko kuva 2017 bagitangira gukundana ngo ari umusore wagiye umubera umugisha mu bintu byinshi birimo ibitekerezo byiza agira.

Yavuze ko atamukunze akurikiye ibintu ngo kuko niyo byari gusaba ko baba mu ikode yari kwemera bakabana ngo kuko urukundo Ndayishimiye yamuhaye rwamunyuze cyane.

Bakibana batewe ubwoba bwo kuregwa muri RIB

Mukamana avuga ko bakibana mu minsi ya mbere batewe ubwoba n’abantu batandukanye bamwe bakamubwira ko bagiye kumurega muri RIB ko yashakanye n’umusore aruta ndetse anarusha imyaka 11, ibi byavugwaga n’abaturage ndetse n’ababikira bamwe na bamwe.

Ati “Njye narababwiraga nti mugende mundege nibamfunga nzafungurwa ngaruke musange, nibiba ngombwa nawe agafungwa nzamugemurira agaruke ansange, nkumva nta kintu bimbwiye.”

Yavuze ko kuri ubu ajya mu misa bisanzwe nk’umukiristu. Abandi babikira ngo barabyakiriye ko yabavuyemo afata umurongo we ndetse ngo n’abaturage ntabwo bakibigiraho ikibazo nka mbere ngo kuko iyo bamubonaga bahitaga bavuga ko ishyano ryaguye!.

Mukamana yagiriye inama abiha Imana bishushanya ko bakwiriye kureka kwifungira mu muhamagaro utari uwabo kuko kubaho wishimye aricyo cy’ingenzi.

Ati “ Icyo nababwira nibareke kwifungirana, niba wumva ikintu kitakurimo irekure ntujye kwifungirana ngo umuryango wanjye urabivuga ngo iki? Kuva mu kibikira nkajya gushaka sindi bube nkoze amahano? Iyo ibintu atari ibyawe nta mpamvu yo guhatiriza ngo ujye kubaho wicuza kandi wakabayeho wishimye.”

Mukamana yavuze ko urukundo rwe na Ndayishimiye rushikamye kandi ngo bahisemo kubana kuko ari icyemezo bafashe babitekerejeho.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa