skol
fortebet

Sandra Teta yahishuye abamukubise bakamugira intere batari umukunzi we Weasel

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hari amakuru yiriwe avugwa ku munsi w’ejo ko Umunyarwandakazi Sandra Teta yakubiswe bikomeye n’umukunzi we Weasel usanzwe ari umuhanzi ukomeye muri Uganda, bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo ndetse banamaze kubyarana abana babiri.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Sandra Teta yabyimbaganye mu maso ndetse afite amaraso ku munwa bigaragara ko yakubiswe bikomeye.
Indi foto igaragaza abana be babiri bari imbere ya se, Weasel bashungerewe n’abantu benshi.
Sandra Teta (...)

Sandra Teta yemeje ko yakubiswe koko ariko we ahamya ko ari abajura bamuteze bakamuhondagura.

Teta Sandra akimara kubona amakuru y’uko yaba yakubiswe n’umugabo we yahise abinyomoza ku butumwa yanyujije kuri Instagram ye ahamya ko ari amabandi yamukubise ku wa Gatanu ushize.

Ati "Nkomeje kubona amafoto ari gukwirakwizwa mu bitangazamakuru, ariko ku wa Gatanu mvuye ku kazi natangiriwe n’abajura barankubita banyiba agakapu kanjye, telefone ndetse na miliyoni 1.3 y’amashiringi ya Uganda. Maze icyumweru nivuza, ndi koroherwa."

Amakuru y’uko Weasel yongeye gukubita Teta Sandra yasakajwe n’ikinyamakuru ‘Exclusive Bizz’ cyasohoye ifoto y’uyu mukobwa ugaragara nk’uwakubiswe bikomeye ndetse n’andi mafoto y’uyu muhanzi ari kumwe n’abana yabyaranye na Teta ku muryango w’akabari kitwa ’Nomads’ gaherereye i Kampala.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho Weasel aherutse gutangaza ko agiye gukora ubukwe na Sandra Teta ndetse biteguraga kuza gusaba no gukwa mu Rwanda iwabo wa Teta Sandra.

Nubwo yahakanye ibyo gukubitwa n’umugabo we, benshi mu bazi uyu muryango bateye utwatsi ibyavuzwe na Teta Sandra bahamya ko ari kenshi Weasel amukubita ariko akagerageza kumuhishira.

Hari n’andi makuru ari kuvuga ko buriya butumwa bwo guhishira Weasel butanditswe na Teta ahubwo ari Weasel wabyikoreye kuko ariwe ufite telefoni ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa