Shyaka Olivier usanzwe ari kapiteni w’Amavubi ya Basketball yambitse impeta umukunzi we [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 31, Jan 2022

Kapiteni w’ikipe y’iguhugu y’umukino wa Basketball mu bagabo, akaba anakinira ikipe ya REG BBC, Shyaka Olivier yasabye umukunzi we, Isaro Amanda ko yazamubera umufasha nawe arabimwemerera.
Uyu mukinnyi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda,yagaragaje amafoto ari mu byishimo n’uyu mukunzi we bagiye kurushinga.
Shyaka Olivier ni umukinnyi wa REG BBC, kuri ubu agiye kuyimaramo imyaka isaga 4. Uyu musore yavutse mu 1995, atangira gukina umukino wa Basketball mu buryo bw’uwabigize umwuga mu mwaka wa (...)
Kapiteni w’ikipe y’iguhugu y’umukino wa Basketball mu bagabo, akaba anakinira ikipe ya REG BBC, Shyaka Olivier yasabye umukunzi we, Isaro Amanda ko yazamubera umufasha nawe arabimwemerera.
Uyu mukinnyi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda,yagaragaje amafoto ari mu byishimo n’uyu mukunzi we bagiye kurushinga.
Shyaka Olivier ni umukinnyi wa REG BBC, kuri ubu agiye kuyimaramo imyaka isaga 4. Uyu musore yavutse mu 1995, atangira gukina umukino wa Basketball mu buryo bw’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2013.
Yabonye izuba tariki 14 Kanama 1995 avukira mu mudugudu wa Nyamabuye, Umurenge Nyamabuye, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amagepfo. Ni umwana wa 4 mu bana 5 (abahungu 3 n’abakobwa 2) bavuka kuri Nyirabapagasi Cesarie na nyakwigendera Mparumusingo Augustin.
Yize amashuri muri E.P de Gitarama. Yaje kwiga ikiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye muri Saint Joseph Kabgayi (2006-2008), aba ari naho akomereza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (2009-2011) ahiga Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (Math-Chemistry and Biology).
Yize Kaminuza muri ULK (Universite Libre de Kigali), kuva mu 2013-2016, aho yahakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ibaruramutungu (Bachelor’s Degree in Finance).
INZIRA SHYAKA YANYUZEMO KUGEZA AHO AGEZE UBU
Shyaka yabwiye IMVAHO NSHYA mu kiganiro bagiranye muri 2019 ko yatangiye yikinira Volleyball, gusa nyuma y’igihe gito akaza gukina Basketball abihitiwemo n’umutoza Bahufite, umwe mu batoza bagiye bazamura impano za benshi muri Basketball y’u Rwanda.
Ati : “Ubundi mbere nakinaga Volleyball, ubwo nigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, ngeze mu wa gatatu muri St Joseph i Kagbayi, umutoza Bahufite John arabwira ati Basketball ni yo yakubera nziza nyitangira ngeze mu wa gatanu hari muri 2009-2010.”
Nyuma yaje gukunda Basketball ndetse anahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18. Ati : “Niba nibuka neza ahari, naje kuyikunda cyane ku buryo mu mwaka wa 2011-2012, nahise njya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18.”
Shyaka akimara kuva gukinira iyi kipe y’abatarengeje imyaka 18, yaje gukinira ikipe yitwaga Kigali City BBC mu gihe k’imyaka ibiri (2012-2013). Nyuma yaho yaje kuyivamo yerekeza muri Espoir BBC mu 2014 ayikinira kugeza mu 2017.
Mu myaka ine yabaye muri Espoir BBC (2014-2017) akaza no kuyibera kapiteni yatwaranye nayo ibikombe bitari bike birimo shampiyona 3 ndetse n’igikombe k’irushanwa ryo kwibuka “GMT” inshuro 2 anahabwa kandi n’ibihembo nk’umukinnyi ku giti ke bigera kuri 4.
Yaje kuva muri Espoir BBC yerekeza muri REG BBC mu 2018. Mu mwaka wa mbere ntabwo yagize intangiriro nziza. Gusa ntabwo byabujije REG BBC gutwara ibikombe 4, birimo icyo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, irushanwa ribanziriza shampiyona n’igikombe cy’umunsi w’Intwari.
YATANGIYE GUKINIRA IKIPE Y’IGIHUGU NKURU MU 2013
Nyuma yo gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu 2012, yaje guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru mu 2013.
Yagize ati :“ Natangiye kuyikinamo mu 2013, twakinnye imikino y’Akarere ka 5, twabaye aba 2 tubona itike yo kujya gukina imikino y’igikombe cy’Afurika.”
Uyu mukinnyi utari wigera abura mu ikipe y’igihugu nkuru kuva mu 2013, yaje kugirirwa ikizere n’umutoza Vladimir Bosnjak amugira kapiteni w’ikipe y’igihugu mu Kuboza 2018 asimbuye Mugabe Aristide. Avuga ko yishimiye kugirirwa iki kizere.
Ati : “Ndabanza nkashimira Imana kuko ni ishema kuri ngewe, uko nabyakiriye byaranshimishije kandi ni iby’agaciro kuko niryo terambere ryarisigaye nifuzaga mu iterambere ryange rya Basketball.”
Shyaka avuga ko yifuza kugera ku iterambere ndetse akazahesha igihugu ishema, afite inzozi zo kuzaba umukinnyi wabigize umwuga muri Basketball.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *