skol
fortebet

Sylvester Stallone [Rambo] yiyunze n’umugore we nyuma y’ukwezi basabye gatanya

Yanditswe: Saturday 24, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza mu gukina amafilimi arimo ay’imirwano,Sylvester Stallone uzwi cyane nka Rambo yiyunze n’umugore we Jennifer Flavin.
Aba bombi bahagaritse gutandukana hashize ukwezi kumwe basabye ubutane
Sylvester w’imyaka 76 na Jennifer w’imyaka 54 barahuye, baraganira kandi bakemura ibyabatandukanyaga, nk’uko umuvugizi wabo yabitangaje.
Ibi byamamare byombi byishimye cyane nyuma yubwiyunge bwabo.
Abafana bahwihwishije ko biyunze mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma y’uko uyu mukinnyi wa firime (...)

Sponsored Ad

Kizigenza mu gukina amafilimi arimo ay’imirwano,Sylvester Stallone uzwi cyane nka Rambo yiyunze n’umugore we Jennifer Flavin.

Aba bombi bahagaritse gutandukana hashize ukwezi kumwe basabye ubutane

Sylvester w’imyaka 76 na Jennifer w’imyaka 54 barahuye, baraganira kandi bakemura ibyabatandukanyaga, nk’uko umuvugizi wabo yabitangaje.

Ibi byamamare byombi byishimye cyane nyuma yubwiyunge bwabo.

Abafana bahwihwishije ko biyunze mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma y’uko uyu mukinnyi wa firime ashyize hanze amafoto yabo ya kera kuri Instagram ye.

Ku ya 19 Kanama, Jennifer yasabye ubutane nyuma y’imyaka 25 yari amaze ashyingiranwe n’uyu mugabo wamenyekanye mu mafilimi nka "Rambo,Rocky,The Expendables n’ayandi.

Urukiko rwo muri Florida rwatangaje ko aba bombi bemeye ko kubw’inyungu zabo n’umuryango wabo bemeye gucoca ibibazo byabo aho gutandukana.

Madamu Jennifer yasabye gatanya ashinja Sylvester Stallone gusesagura umutungo w’urugo bikashora mu bukene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa