Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bakoze urubuga rwo kuzafasha abifuza gukurikira ubukwe bwabo bifashishije ikoranabuhanga.
Binyuze kuri uru rubuga bigaragara ko umuntu wifuza gukurikira ubukwe bw’aba bombi akoresheje ikoranabuhanga azajya asabwa kwishyura ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Byitezwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 15 Ukuboza ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.
The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.
Ibitekerezo
Konumva yabigize intambarase? Numupira nzabandebase? Ariko nyuma bashwanye urubanza twarureba Ubuntu.
EH NDUMVA BITOROSHYE, NUBWUMWAMI BABUREBERA UBUNTU UBWO WE AFITE IKI KIRUSHIJE ABANDI?