skol
fortebet

Intandaro y’amahari hagati ya Shangazi Jane na Vava na Zuzu biyitaga abatinganyikazi bagamije gusarura akayabo kuri You Tube[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Sponsored Ad

Kera nkimenya ubwenge nakuze numva kandi mbwirwa ko umwana akomoka kubantu babiri, Umugabo n’Umugore kandi nibyo. Kumva abaryamana babana kandi bahuje igitsina numvaga ari Sakirirego, yewe n’umuco dusangiye nka Abanyarwanda ukabikumira wivuye inyuma. Gusa ubu mukitwa vision [soma viziyo] ho ubanza ibintu biri guhinduka.

Sponsored Ad

Intandaro ya byose ngo ni uburenganzira bw’ikiremwamuntu, umunyarwanda umwe yigeze kuvuga ati”Agahugu Umuco Akandi uwako” ibyitwaga iby’abazungu kera kabaye byageze ni iRwanda.

Mu munsi yashize, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko za YouTube hadutse ibisa ni ibidasanzwe aho Umuhungu n’undi muhungu cyangwa Umukobwa na mugenzi we bajya imbere y’ibyuma bifata Amashusho [Camera] bakerura bakavuga ko bakundana [N’kumugabo n’Umugore] ndetse bamwe banahamya ko banabana mu nzu imwe.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VAVA, ZUZU NDETSE NA SHANGAZI JANE

Benshi babifashe nk’ibisanzwe ndetse bumva ko bizaza ubundi bigashiraho bikibagirana nabo ubwabo bakiha Akabanga. Muri uyu mujyo, benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga humvikanye Amazina nka John Lee, Hugue [Vava uyu mukobwa yakundanaga na mugenzi we witwa Zuzu] nandi mazina menshi atandukanye.

Kera kabaye, umwe mubabonye ibyo bikamukora ku mutima ndetse akagirira impuhwe ikiremwa muntu akifuza ko cyahinduka kikaba nkuko abemera Mana babivuga NYIRAHABINEZA Gerturde uzwi cyane nka Shangazi Jane wamamaye mu biganiro byo kubaka umuryango kuri za Radio, yiyemeje kuba yatanga umusanzu wibanze mu guhindua abitwaga Abatinganyi bagahinduka yifashishije Amasengesho.

Shangazi Jane umenyerewe cyane mu biganiro byo kubaka umuryango

Yego koko yarabikoze yewe n’amashusho menshi ajya hanze agaragaza guhinduka kwibanze kuri bamwe, aho abari bafite imisatsi inyereje cyangwa iboshye bayogoshe ndetse bakiyemeza kwakira agakiza kandi bagatanga ubuhamya ko bahindutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Bamwe mu bakurikiranaga ubuhamya bwaba bahindutse, hari amakuru adafitiwe gihamya avuga ko hari abanyarwanda baba mu mahanga baryoherwaga ni inkuru yihinduka ryabo bakaboherereza Amafaranga biciye kuri Shangazi Jane wabafashije.

Kera kabaye ngo uyu Mubyeyi yaje kubona ko icyari ugufasha gishobora kubyara umusaruro w’agafaranga bituma yongeza umurego. Gusa nubwo ibyo byabaga hari abandi batabibonaga mu buryo busanzwe bwo gufasha, ahubwo bakabibona mu ndorerwamo yo kubacuruza.

Uyu Shangazi yaje kwagura ibikorwa twakwita iby’ubutabazi ava mu batinganyi ba bagabo yongeraho nabandi ba bagore. Ku ikubitiro aba afashe Uwitwa VAVA na ZUZU. babanje gukorana ibiganiro, byatambukaga ku muyoboro wa YouTube yitwa TUZUBAKE TV ya Shangazi Jane, bakundwa na Benshi, nyuma aza kubongera mubo yari asanzwe afasha.

Yarabafashije ndetse Uwitwa ZUZU amuzana mu rugo Iwe [mu Kiyovu kizwi nk’icy’abakene] mbere gato yo kwimuka aho bimukiye Kimironko. Muri uko gufasha aba bakobwa bombi, kera kabaye byaje kumenyekana ko nta mpuhwe cyangwa urukundo uyu yabikoranye, ko ahubwo byari ubucuruzi bushingiye mu Kinyoma.

VAVA ibumoso na ZUZU iburyo barebana Akana ko mujisho

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VAVA, ZUZU NDETSE NA SHANGAZI JANE

UKO VAVA na ZUZU BAMENYANYE NA SHANGAZI JANE

Guhura kwabo nti kuvugwaho rumwe, Mu kiganiro Kihariye Umunyamakuru wUmuryango yagiranye na buri umwe, uwitwa Zuzu yavuze ko bahuye bahujwe n’Umunyamakuru witwa Isaac, ngo bakore ubucuruzi.

Ati” Urumva twe twakoraga Ibiganiro bitandukanye ku ma YouTube Channels atandukanye, rero hari icyo twakoranye n’uwitwa Isaac, hanyuma kuko yaraziranye na Shangazi, aramudusaba nyuma Araduhamagara

Vava we yavuze ko bahuye ar’uko yahamagaye mugenzi we ZUZU akamubwira ko abashaka.
Ati”Yahamagaye ZUZU, maze nawe arabimbwira ambwira ko adushaka

Shangazi Jane we avuga ko atabyibuka neza uko bahuye kuko hashize igihe kinini nk’amezi Umunani cyangwa Umwaka.

Ati” Simbyibuka hashize igihe kinini, Urumva ibintu bimaze Umwaka cyangwa amezi umunani ni Kera”

Uburyo aba bombi bahuye sicyo cyari kigamijwe, ahubwo icyari kigamijwe ni umushinga w’Ikinyoma cy’uko ari abatinganyi [Nyamara atari bo] bivugwa ko bize, hanyuma bakawushyira ku muyoboro wa YouTube ya TUZUBAKE TV ya Shangazi Jane no ku yandi ma Shene atandukanye, hanyuma nawe Akinjiza agafaranga gatanzwe na YouTube yewe nabo Akabishyura.

INTANDARO YO GUHINDUKA ABATINGANYI KWA VAVA NA ZUZU NYAMARA ATARIBO

Mu kiganiro na VAVA, yavuze ko umushinga ari we wawuzanye, ubwo yakoranaga ikiganiro n’Umunyamakuru witwa Emmy, cyararebwe cyane hanyuma Emmy amubaza niba yabasha kuba umutinganyikazi ndetse ko yanabibyaza umusaruro, agendeye ko ngo abitwaga abatinganyi b’abahungu bari bari gusarura akayabo muri ibyo binyoma nyamara nta batinganyi b’abakobwa bari bahari bo kurya kuri ayo mafaranga.

VAVA ngo yumva yabishobora, atekereza mu nshuti ze za hafi uwamushyigikira muri iki gikorwa, niko kubibwira ZUZU hanyuma banoza Umugambi. [ZUZU na VAVA amazina yabo bwite yagizwe ibanga kubw’umutekano wabo]

Ati” Urebye ninge nyiri igitekerezo, urumva kubona Amafaranga bitagusabye ibintu byinshi ari ukujya hariya gusa ukitwa umutinganyi? Byari akazi kandi sindi umutinganyi ikindi sinigeze mba n’Umutinganyi na rimwe. Byari Akazi

Avuga ko ikiganiro cya mbere bakoze ari Abatinganye kuri Shene ya Yawe TV cyakunzwe cyane, bityo n’abandi banyamakuru barabegera cyane ubakoresheje ikiganiro wese akabishyura. Nta numwe wigeze werura ngo yemeze amafaranga umunyamakuru yabishyuraga ku kiganiro kimwe, gusa amakuru dufite nuko aba bombi bishyurwaga ibihumbi makumyabiri (20.000frw) kuri buri kiganiro.

Bavuga ko intego yabo kutari ukwamamaza ubutinganyi ko ahubwo kwari ugushaka imibereho dore ko umwe muri aba afite Umwana ndetse ko bo ibyo babifata nkaho byari Akazi.

Ku rundi ruhande ZUZU we avuga ko ataba umutinganyi ndetse ko afite n’Umukunzi w’igitsina gabo ko ndetse atigeze aba umutinganyi na rimwe, ibyo yakoze byose byari ukwishakira imibereho kuko ikiganiro cyose bakoraga bakishyurirwaga.

Aba bombi bagaragaraga nkaho bakundana koko!

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VAVA, ZUZU NDETSE NA SHANGAZI JANE

UKO UYU MUSHINGA W’IKINYOMA BAWINJIRANYEMO NA SHANGAZI JANE

Shangazi Jane amaze kubona ko aba batinganyikazi ari imari ishyushye ndetse bari kurebwa cyane kuzindi shene za YouTube ngo yarabahamagaye ngo bakorane ibiganiro,barabikora, bukeye abasaba ko bagirana imikoranire yihariye bakajya bamuha ibiganiro wenyine hanyuma nawe akabishyura agatubutse! Aba bakobwa barabyemeye. gusa Shangazi Jane abaha gasopo imwe, ko “nta yindi Channel muzongera guha ikiganiro mu gihe turi gukorana” nabo barabyemera.

Mu butumwa bwa WhatsApp Umuryango ufitiye kopi, ndetse n’ubutumwa bwa message [soma mesaje] zisanzwe bandikiranye, hari aho Shangazi ababwira ko niba biteguye batangira gukorana akabishyura ibihumbi 300.000, akabaha Advance [soma avanse] andi akazayabaha basoje akazi mu minsi mirongo itatu.

Niko koko byagenze Ku ikubitiro yabahaye sheke y’ibihumbi Magana abiri (200.000frw) ya avanse, bumvikana ko bazajya bamuha ibiganiro bibiri by’amasaha abiri buri munsi. Barabikoze nyuma aba bakobwa babona ko yabahenze akabaha igihe kinini nyamara Amafaranga ari make.

Muri ubu butumwa bwo kuri Whatsapp hari aho Shangazi Jane abasaba niba bashobora kuba babikora mu minsi cumi n’itanu, hanyuma aho kuba amasaha abiri ku munsi akaba amasaha ane kumunsi.

Barabyemeye ndetse barabikora. Bavuga ko shangazi ariwe wazanaga igitekerezo kibyo bagombaga kuvugaho mu kiganiro, bagitangira ikiganiro cya mbere bagombaga kwerekana ko shangazi yabafashije, ndetse ko ZUZU utaragiraga aho aba [mu biganiro batangaga] yaje kuba kwa Shangazi, kugira ngo bigaragare ko shangazi ari umubyeyi ufite urukundo wabafashije, sibyo gusa mubyo bagombaga gukora bagombaga no kwerekana ko shangazi yabasengeye bakakira Agakiza ndetse ko baretse Ubutinganyi, nibindi byaha nko kunywa inzoga nibindi.

Ibyo byose barabikoze nyamara ari ikinyoma ahubwo bisa nkaho ari filimi bahimbye yo kugaragaza Shangazi nk’umubyeyi w’Intwari usengera Abatinganyi bagahinduka, n’abandi nabo bakabona agafaranga kabo.

Ku rundi ruhande Shangazi we avuga ko yabafashe koko ari abatinganyi, ndetse yiyemeza kubafasha nka Abatinganyi, ndetse ko gufasha biri mu mutima we nk’umuntu wamenye Imana kandi wakiriye Agakiza.

Ati” niba narabahaye Amafaranga naramaze, ni ayange ntawuyanyishyuza, nabafashije nk’abatinganyi, mbazana iwange hanyuma bagenda nkabajura none bari kunsebya, ibyo ni Ubujajwa ntacyo nabivugaho

Ni byinshi byabaye ubwo aba bombi bari bagikorana na Shangazi Jane, ko ngo hari nubwo yahamagaraga Itangazamakuru ngo rize ritare Amakuru yuko aba batinganyikazi bahindutse bigaragara nyamara atari byo.

Si itangazamakuru gusa ryahaje ahubwo hagiye haza Abavugabutumwa batandukanye, bagasengera aba bose ari nako babafata amashusho agatambuka kuri ya Shene ya Shangazi Jane.

Mu majwi y’ikiganiro cya Shangazi Jane naba bakobwa Umuryango wabonye, hari aho byumvikana VAVA na Shangazi bari kunoza umugambi wuko bazazana Umuvugabutumwa uzwi ku izina rya Mama Charlene mu kiswe "Ku basengera", gusa mu kiganiro Vava yahaye Umuryango yirinze gutangaza niba n’uyu Mama Charlene yarafatanije na Shangazi.

Kera kabaye Amasezerano yaje Kurangira, Shangazi abaha ibihumbi ijana byari byasigaye. Hanyuma aza kubwira ZUZU ko ngo amafaranga yamushiranye ndetse ko aho gukomeza gukora nkuko bakoraga, ahubwo bareka bagafungura undi muyoboro wabo wa YouTube bakaba ariho bazajya bacisha ibiganiro byabo.

Amakuru twahawe n’umwe mu bantu ba hafi ya Shangazi Jane, ni uko ibyo yabemerereraga atarabikoranye urukundo, ko ahubwo ngo hari shene ya YouTube yitwa BOSEBABIREBA TV, yari itangiye gushyira hanze ibyari amabanga yabo hanyuma agahita ashaka impamvu yo kubikiza aribwo yabasabaga ko yabafungurira Umuyoboro wabo mu rwego rwo kubikuraho.

Hari aho byabaga ngombwa ko basomana ngo berekane ko koko bakundana!

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VAVA, ZUZU NDETSE NA SHANGAZI JANE

ABARI ABAFATANYABIKORWA INZIRA ZAJE GUSOBANA GUTE?

Intandaro yo gutanduka ntivugwaho rumwe, Ibyo bikimara kuba Shangazi Jane abasaba ko aho gukomeza gukorana bakora Shene yindi yihariye hanyuma akaba ariho bazajya bacisha ibiganiro byabo, ZUZU yabikojeje mugenzi we VAVA undi aramutsembera avuga ko ibyo kubafungurira umuyoboro wabo wa YouTube ko atari urukundo abafitiye yibaza ko "Uwari bosi wacu gute twaba abafatanyabikorwa?"

Indi ntandaro kandi bivugwa ko shangazi Jane yafatanye Itabi [Urumogi] uyu mukobwa witwa ZUZU, udupfunyika tugera kuri tune, hanyuma ZUZU akamusaba imbabazi, shangazi ngo byaramubabaje cyane ndetse no kumubabarira biramugora.

Ngo bamugiriye inama, bamubaza niba hari urundi afite abasubiza ko ntarwo banasatse mu Gikapu cye bararubura. ZUZU bwarakeye azinga imyenda ye ahambira igikapu arataha.

Feri yambere bayifungiye kuri shene ya YouTube yitwa YAWE TV berura ko batigeze baba Abatinganyi ndetse ko ibyo bakoraga byose byari ukubera Amafaranga banashyira hanze ibyari amabanga yabo yose.

Shangazi abimenye byaramubabaje ndetse yerura ku mugaragaro uburyo yafatanye Urumogi ZUZU. abinyujije kuri Shene ye ya TUZUBAKE TV yashyizeho Amajwi yise aya "Nyina wa ZUZU" n’ifoto ye Amusobanurira neza uko yafatanye ZUZU urumogi nuko yamucitse akagenda nk’Umujura atanamusezeye nyamara yaramufashije.

Kuri iki Cy’Urumogi, ZUZU yavuze ko Atari byo ko bitigeze bibaho ko ahubwo ari imitwe yahimbye ngo kuko aziko bafite amabanga menshi yibyo akora nawe yatangiye kubahimbira ibinyoma ngo baceceke.

Ati”Sinigeze nywa Urumogi, Nge sinywa n’Itabi gusa Kera nigeze kurinywa rya DUNHILL [ubwoko bw’itabi risanzwe] ariko ibyo by’urumogi byo hoya”

Mu kiganiro kihariye yahaye Umuryango, shangazi yavuze ko nubwo bamucitse bakagenda nubu bagarutse yabakira, ariko ko ibyo barimo byo kumusebya mu itangazamakuru ko ataribyo ndetse ko nta n’amasezerano bigeze bagirana y’Imikoranire.

Ati” Buriya ZUZU umureba buriya ntareba, Buriya se wowe iyo umurebye ntumubonamo itabi?[abaza umunyamakuru] uba ubona iriya myambarire yabo ari iy’abanyarwandakazi

Akomeza agira Ati”Biriya babyita Ubujajwa, Ubugambo bwo kuyobya uburari, nge mbona hari ubyihishe inyuma, ibyiza nibajye kurega. Yagize Imana nawe mutoraguye ndamuzana, aha se hari ibigo by’imfubyi ngira? Ni Umuhamagaro nk’umuntu wakiriye agakiza, niba ibyo bimenyetso babifite bibyerekana bazabijyane kurega

Aha Shangazi yhize akupa telephone ntiyongera ku twitaba na rimwe.

Kugeza Ubu Shangazi ashinja aba bakobwa ko bari kugenda bamusebya mu Itangazamakuru banamwicira izina, ndetse ko agiye kwitabaza inkiko, ku rundi ruhande aba bakobwa nabo bakamushinja ubwambuzi bushingiye ku gushukana ndetse ko hari n’ibimenyetso ko abantu bo hanze bamuhaye amafaranga ngo ayabahe nyamara akayagumana, ndetse ko nabo biteguye kugana inkiko.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VAVA, ZUZU NDETSE NA SHANGAZI JANE

Ibitekerezo

  • Mwiriwe neza, iyinkuru iranshimishije shangazi jane nanjye yamfunyikiye amazi uti byagenze gute harimiti yavugagango acuruza yongera ububobere bwabagore NGO nituma umuntu agira amazi icyo kibazo naringifite njyaho akorera hariya mukiyovu mpageze bampaye ibicupa birimwo imiti yakinyarwanda bananca nibihumbi 56 fr barangije barambwirango ningende mbinywe nintakira nzabahamagare ngende banyongere uwundi muti ,umuti urangiye mbona nararushijeho kuma narahamagaye nsanga baramborotse, ubwo USO nahamagaye wanampaye uwo multi numukobwa ukorana na shangazi Jane witwa muhoza sinzi niba yaranambwije ukuri amazinaye nahamagaye Jane kuko nambere yuko njyayo nahamagaye jane ambwirako ntakibazo ndibihasange undi bakorana ,ubwo nongeye guhamagara jane ngirango mbimubwire byibura wenda ampundi cyangwa ampindurire yaranyitabye nkimara kumubwirako umuti bampaye utamvuye nkuko baribabinyijeje yahise ankupa agahinda karanyica ntekereje ukuntu amafaranga banshiye ariyo narimfite imbere ninyuma nkayatanga bitewe nibikabyo yabaga afite muribyo biganiro bye nanjye nshaka gukira iyo ndwara mumarira menshi naravuzenti Mana kubera ibyuyumugore ankoreye uzamutamaze bamumenye ibinyoma nubuhemu bye .sikera ubwo butekamutwe yabunkoreye ni mukwa 12/2020

    Uwomugore NGO ni Jane numutekamutwe abeshya abantu kwavura nanjye yarambeshye andya amfrnga yanjye

    Niba Jane yaragupfunyikiye reka jye nkumbwire, ice mu gikari kuri email yajye [email protected] unyandikire nkurangire umuti nta kiguzi wowe nukira uzanyitura . kandi unyizere nawuhaye benshi kandi wabagiriye akamaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa