skol
fortebet

Ubutumwa bwo kuri Facebook bwatumye umusore akundana bikomeye n’umukobwa ubana n’ubumuga

Yanditswe: Thursday 07, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo Linet Kagasa yazengurukaga kuri Facebook umunsi umwe nimugoroba muri 2016 yabonye ubutumwa bwahinduye ubuzima bwe.
Igisubizo cye ngo " hi" ku muntu atazi ndetse utari ku murongo kuri Facebook Messenger cyabaye intangiriro y’inkuru y’urukundo ikomeye
Yagize ati: “Mbere y’uko ubutumwa bwe buza, nakunze inyandiko ze n’ibibwiriza bye yashyiraga hanze.”
Nyuma yo kuganira kuri Facebook umwanya muto, ubucuti bwabo bwatangiye gukura hagati y’uyu Linet n’uzaba umugabo we Peter Oduor.
Byatwaye (...)

Byatwaye umwaka wose kugira ngo bombi bahure imbonankubone nyuma yo guhana nimero za terefone. Linet avuga ko atihuse cyane kuko yashakaga kumenya neza ko umubano wabo waba urimo ubwenge.

Ubwo Peter yamusabaga ko bahura imbonankubone, Linet yari afite impungenge ariko akomeza kugira ibyiringiro. Icyamuteraga ubwoba cyane ni uko uyu musore ashobora kutamwiyereka kandi yaje, amaze kubona ko akoresha igare ry’abamugaye bigatuma ahita agenda.

Linet yavutse adafite ukuboko kw’ibumoso n’amaguru yaciwe mu 2008, nyuma y’imyaka itanu agize ibibazo by’ubuzima.

Yaravuze ati: “Navutse mfite amaguru kandi yari bameze neza kugeza igihe ngiriye ibibazo by’amagufwa.

“Niga mu wa gatanu, natangiye kuba mugufi kugeza ntangiye kugendesha amavi. Igihe najyanwaga mu bitaro i Kijabe,nari narakerewe, amagufwa yanjye yari yarakomeye mbura amaguru yombi. ”

Linet na Peter bamaze guhura, baracecetse buri wese akomeza ubuzima bwe. Amaherezo bongeye guhura nyuma y’imyaka ibiri muri 2019, Linet yari afite umukunzi yanga icyifuzo cya Peter cyo kumusohokana. Icyakora, Peter yiyemeje kumutegereza.

Bakomeje kuganira kugeza umubano wa Linet n’uwo mugabo w’undi urangiye, barasubirana,maze bashyira umubano wabo kumugaragaro muri 2020.

Linet yahisemo kumuha amahirwe kuko yamutekerejeho akabona ko ashobora kuba ari Mr Right. Byongeye kandi, urukundo basangiye rwo gukunda Imana n’ishyaka mu murimo w’itorero byatumye bakundana kurushaho.

Ubu bombi baritegura kurushinga nkuko The Monitor yo muri Uganda aho bakomoka ibitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa