skol
fortebet

Umubikira yiyambuye ivara ashyingiranwa n’Umufurere bahuye rimwe gusa

Yanditswe: Monday 02, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubikira witwaga Mary Elizabeth yari abayeho nk’umuntu wiyeguriye Imana, utuje kandi ucecetse,mu cyumba cye cyo mu ngoro y’aba Carmelite mu majyaruguru y’Ubwongereza.
Ariko guhura rimwe n’uyu mufurere nawe wihaye Imana,byarangiye yakiriye ubutumwa butangaje bugira buti: "Warenga ku itegeko wahawe ukaza tukarushinga?"
Nyuma y’imyaka 24 ari umubikira,uyu mugore yakozwe ku mutima n’uyu mufurere wari wariyemeje kutazigera ashaka na rimwe wabaga ahitwa Preston, Lancashire, bituma yiyemeza kuva mu (...)

Sponsored Ad

Umubikira witwaga Mary Elizabeth yari abayeho nk’umuntu wiyeguriye Imana, utuje kandi ucecetse,mu cyumba cye cyo mu ngoro y’aba Carmelite mu majyaruguru y’Ubwongereza.

Ariko guhura rimwe n’uyu mufurere nawe wihaye Imana,byarangiye yakiriye ubutumwa butangaje bugira buti: "Warenga ku itegeko wahawe ukaza tukarushinga?"

Nyuma y’imyaka 24 ari umubikira,uyu mugore yakozwe ku mutima n’uyu mufurere wari wariyemeje kutazigera ashaka na rimwe wabaga ahitwa Preston, Lancashire, bituma yiyemeza kuva mu byizerwa aramushaka.

Icyahuje uyu wahoze ari umubikira n’uyu mufurere witwa Robert,nuko uyu mugabo yabasuye mu ngoro y’aba Carmelite i Oxford,hanyuma uyu mugore ajya kumureba ngo amubaze niba ashaka ibyokurya.

Ku bw’amahirwe,umuyobozi wa Mary Elizabeth yarahamagawe bituma asiga aba bombi bonyine.

Mary Elizabeth yagize ati"Bwari ubwa mbere turi kumwe mu cyumba. Twicaye ku meza ari kurya, kandi umuyobozi ntiyagarutse bityo nagombaga kumurekura."

Igihe Mary Elizabeth yaherekezaga Robert, yamukuruye akaboko hanyuma yumva atamurekura

Ati"Gusa numvise harimo rukuruzi, harimo ikintu, kandi nagize isoni gake. Naratekereje nti ese na we niko yiyumvise koko?. Kandi uko namuherekezaga hanze byari biteye isoni."

Yibuka ko nyuma y’icyumweru kimwe yakiriye ubutumwa bwa Robert amubaza niba azagenda akamurongora.

Uyu mugore yagize ati "Naratunguwe gato.Nari nambaye ivara kandi ntiyigeze abona ibara ry’uruhu rwanjye.Nta kintu na kimwe yari anziho nuko nabayeho.Nta nubwo yari azi izina ryanjye bwite.

Uyu mugore mbere yo kwinjira mu ba Carmelite ku myaka 19 akitwa Mary Elizabeth mbere amazina ye bwite ni Lisa Tinkler,ukomoka ahitwa Middlesbrough mu Bwongereza.

Uyu mugore avuga ko nubwo ababyeyi be batari abanyedini,nyirasenge yamukundi shije ibyo kwiha Imana bituma akurana uwo muhamagaro.

Uyu mubikira ngo ntiyigeze ahita asubiza Robert kuko ngo yabuze icyo yakora ku busabe bwe.

Icyakora avuga ko nibura we yari azi bike kuri uyu mugabo kuko ngo hari igihe yigeze kuza gusomera misa hafi yaho batuye ayumva ari kumurebera mu idirishya.

Uyu ngo yavuze uko yakuriye muri Poland hafi y’umupaka n’Ubudage nuko akunda imisozi.Gusa ngo ntiyumvise impinduka muri we.

Uyu yaje kuvuga ati "Ntabwo nari nzi uko bimera gukunda kandi natekerezaga ko abandi babikira babibona mu maso yanjye.Numvise ndatekanye.Niyumvisemo impinduka bintera ubwoba.

Uyu ariko ngo yaje gushira ubwoba abwira umukuru wabo ko yakunze Robert ariko ngo igisubizo yahawe cyaramutunguye.

Umuyobozi we yaramubwiye ati "Ntabwo yumvise uko byagenze kuko yamaraga amasaha 24/7 ari kumwe natwe.Yambajije ukuntu bishoboka ko namukunda kandi twarabonanye rimwe."

Uyu mugore yakomeje kwibaza uko ababyeyi be,padiri na kiliziya bazakira ko yadohotse ndetse ngo ahangayikishwa n’umubano we n’Imana.

Uyu mugore ngo yaje gufata umwanzuro asohoka hanze atwaye uburoso bw’amenyo n’imyenda y’imbere ahita asezera kwitwa umubikira Mary Elizabeth.

Uyu mugore ngo yari yakiriye ubutumwa bwa Robert ko araza gusura Preston uwo munsi ngo ahure n’inshuti ye amugire inama ku rukundo rwe na Lisa aho niho uyu mugore yerekeje.Uwo munsi wo muri Nyakanga 2015 ngo wamubereye mubi cyane.

Icyo gihe ngo imvura yaraguye,atekereza ku mwanzuro yafashe bituma yumva yakwiyahura mu modoka ikamugonga.Uyu ngo yibazaga niba koko Robert azamugira umugore.

Uyu mugore yavuze ko amaze kugera aho Robert yari yavuze ko arasura yasanze hafunguye aramubona niko guhita yinjira.

Robert yavuze ko akibona Lisa yahise agagara atari ukubera ibyishimo ahubwo kubera ubwoba kuko ngo ntiyumvaga ko bombi biteguye kubana.

Uyu mufurere avuga ko yibazaga uko aratangira ubuzima n’umugore ku myaka 53 bikamugora ndetse ngo mu ntangiriro bose byarabagoye.

Aba bombi baje gushyingiranwa ndetse batuye ahitwa Hutton Rudby muri North Yorkshire aho Robert ari umupasiteri muri Church of England.

Aba bavuga ko bakiri mu bigo by’abihaye Imana babagaho mu bwigunge ariko ubu bishimiye kuba babana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa