Umubiri wa Nkusi Thomas "Yanga" wagejejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 27 Kanama 2022,wakirwa n’abagize umuryango we barangajwe imbere na murumuna we Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti mu Gasobanuye.
Yanga azashingurwa ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.
Kuri gahunda yatangajwe n’umuryango w’uyu mugabo witabye Imana azize uburwayi, nyuma yo kumusezeraho aho yapfiriye muri Afurika y’Epfo,hakurikiyeho kuzana umubiri we i Kigali.
Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti (…)
Umubiri wa Nkusi Thomas "Yanga" wagejejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 27 Kanama 2022,wakirwa n’abagize umuryango we barangajwe imbere na murumuna we Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti mu Gasobanuye.
Yanga azashingurwa ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.
Kuri gahunda yatangajwe n’umuryango w’uyu mugabo witabye Imana azize uburwayi, nyuma yo kumusezeraho aho yapfiriye muri Afurika y’Epfo,hakurikiyeho kuzana umubiri we i Kigali.
Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti n’umuryango we bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe uzabera mu Bugesera aho yari atuye.
Kuwa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Yanga azashyingurwa mu cyubahiro.
Yanga yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko, yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera.
Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi bw’umwijima, araremba biza kurangira apfuye mu gitondo cyo kuwa 17 Kanama 2022.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *